Kamonyi: Imibare y’abanyoye ikigage bakajyanwa mubitaro yageze ku bantu 33

Imibare mishya y’abanyoye ikigage yageze ku bantu 33 bajyanwe kwa muganga. Abantu 14 baravuwe barataha, mu gihe 19 aribo baraye mu bitaro harimo 3 bakirwariye mu bitaro bya Remera Rukoma na 16 baraye mu kigo nderabuzima cya Musambira. Iyi mibare mishya n’itangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira muri iki gitondo cya tariki 23 Kanama 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Mpozenzi Providence ahagana ku I saa tatu n’igice z’uyu wa Gatanu Tariki 23 kanama 2019 nibwo yahamirije intyoza.com ko imibare yari yatangajwe y’abantu 17 banyoye ikigage kikabagwa nabi kugeza ubwo bagiye kwa muganga yazamutse ikagera ku bantu 33.

Gitifu Mpozenzi, avuga ko muri iyi mibare abantu 14 bavuwe bakarara batashye mu gihe muri iki gitondo bitegura gusezerera abandi bantu 10 barwariye mu kigo nderabuzima cya Musambira. Bivuze ko mubaharwariye harasigaramo abantu 6 gusa.

Kugera ku Isaha y’I saa tatu n’igice tuvugana n’umuyobozi w’Umurenge wa Musambira, ngo nta murwayi mushya wari wakabonetse. Batatu baraye mu bitaro bya Remera-Rukoma baracyariyo. Turacyagerageza gushaka kumenya uko abakirwariye muri ibi bitaro bya Remera-Rukoma bamerewe.

Soma inkuru igusobanurira neza uko ikibazo kimeze hano: Kamonyi: Abantu 17 bari mubitaro bazira “Ikigage”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →