Kamonyi: Ingo ibihumbi 90 zatangiye guhabwa Imbabura zifite agaciro k’asaga Miliyari enye

Ni Imbabura zikoranye ikoranabuhanga rituma hagize n’uyiba hamenyekana irengero ryayo. Zije kugabanya ibicanwa byakoreshwaga, kurwanya imyotsi ituruka ku bicanwa yoherezwa mu kirere, kurwanya indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’iz’ubuhumekero. Ku ikubitiro, zahawe abaturage b’Umurenge wa Rukoma babarizwa mu cyiciro cya 1, icya 2 ndetse n’icya 3 by’ubudehe (hagendewe ku byacyera).

Izi mbabura, buri imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, zizahabwa ingo ibihumbi bisaga 90 zo mu karere ka Kamonyi zibarizwa muri biriya byiciro bitatu. Agaciro k’amafaranga asaga Miliyari enye n’igice niko kazatangwa kuri izi mbabura zatanzwe n’umushinga DeLAgua ku bufatanye na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya Tubeho Neza.

Nyirimana Bruno asobanura byinshi kuri iyi mbabura ifite ikoranabuhanga ridasanzwe.

Nyirimana Bruno, umukozi w’umushinga DeLAgua Health Rwanda ariwo watanze izi mbabura, yabwiye intyoza.com ko zije gufasha mu guhindura ubuzima bw’abaturage, aho ngo aya mashyiga agabanya ibicanwa ku kigero cya 60%, akaba akoze mu buryo afasha mu kwirinda indwara cyane cyane izikunze gufatira mu myanya y’ubuhumekero, akaba amashyiga afasha mu kunoza isuku mu ngo muri gahunda yo kuba Heza.

Avuga ko umwihariko w’iri shyiga ugereranije n’andi asanzwe, ushingiye ku kuba ryarakozwe hagendewe ku bushakashatsi bw’andi mashyiga yagiye akorwa agahabwa abaturage mu bushobozi bwayo bwo kugabanya ibicawa, ariko ugasanga adasubiza ikibazo ku kigero gikwiye. Ni ishyiga ubundi ryitwa “DURA”, aho inyuma rigaragara nk’icyuma kandi gikomeye, imbere rifite ibindi rikoranyemo, hagati hakabamo ibumba riyifasha gushyuha no kugumana ubushyuhe, rifite kandi akambaro k’icyuma gafasha mu kugira ngo hatagira umuriro upfa ubusa.

Abayobozi n’abaturage bafata ifoto nyuma y’igikorwa cyo gutanga imbabura.

Ikindi, iri ni ishyiga utakwiba ngo uriheze kuko rikoranye ikoranabuhanga, aho rifatirwa ibipimo bigahuzwa n’umwirondoro w’urihawe bijyanye na Code yaburi shyiga. Agira ati “ Nta shyiga ushobora kuyoberwa ahantu riri cyangwa irigize ikibazo”. Akomeza avuga ko abaturage bahawe aya mashyiga basabwa kurekana n’amashyiga ya Gakondo, bagakoresha iri ribafasha kugabanya imyotsi, kugira isuku, gukoresha ibicanwa bike no kugabanya ingaruka nyinshi zituruka ku ndwara ziterwa n’umwanda n’iz’ubuhumekero.

Umwe mu baturage b’Umurenge wa Rukoma wahawe iyi mbabura mu bambere yashimiye mu izina rya bagenzi be, avuga ko iri shyiga rije kubafasha gukemura ikibazo cy’ibicanwa kuko ngo n’ubundi kubona inkwi byari ingorabahizi. Avuga ko bagiye kurushaho kubungabunga ibidukikije by’umwihariko amashyamba.

Umwe mu baturage wavuze mu mwanya wa bagenzi be bamaze guhabwa izi mbabura.

Yagize ati “ Iri shyiga muduhaye ni irya Kijyambere, ya myotsi twajyaga duhura nayo turabona itazongera kubona aho imenera, ya maso twarwaraga kubera imyotsi n’ibindi birarangiye, Ibidukikije byacu bigiye kongera kubaho neza, natwe tugiye kubaho neza nk’uko gahunda ari “ Baho Neza”.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee yashimiye aba bafatanyabikorwa ariko kandi asaba abaturage bahawe aya mashyiga kuyafata neza, bagahindura imigirire n’imikorere, bagahindura ubuzima mu mibereho yabo ya buri munsi, bakarengera ibidukikije ndetse n’amafaranga yagendaga ku bicanwa bakayazigama ku buryo abafasha mu kwiteza imbere.

Meya Tuyizere avuga ko aba bafatanyabikorwa bababonye babikesheje imiyoborere myiza.

Meya Tuyizere, yasabye abaturage kuzirikana agaciro k’amashyiga bahawe, kuzirikana agaciro k’amafaranga asaga Miliyari enye agiye kuri aya mashyiga, ariko by’umwihariko yabasabye kuzirikana Agaciro k’Igihugu gihora gitekerereza ibyiza abaturage. Yanabibukije gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus bubahiriza ingamba uko ziri.

Umushinga DeLAgua ni umuryango mpuzamahanga w’Abasuwisi ufite ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira no kurwanya indwara zituruka ku mazi mabi ndetse n’indwara z’ubuhumekero.

Hafatwa amakuru abikwa y’iyi mbabura, aho ahuzwa n’umwirondoro w’uyihawe.

Iki gikorwa cyo gutanga Imbabura cyangwa se amashyiga, si ubwambere gikozwe mu Rwanda ariko ni ku nshuro ya mbere mu karere ka Kamonyi, aho bahereye mu Murenge wa Rukoma, bakazakomereza mu yindi Mirenge igize aka karere, aho ingo zisaga ibihumbi 90 zibarizwa mu cyiciro cya Mbere, icya Kabiri ndetse n’icya Gatatu zizahabwa aya mashyiga ku buntu.

Imbabura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →