Kamonyi: Intore 400 ziri mu itorero ziyemeje kuba abanyamuryango ba Pan African Movement

Abanyeshuri 400 barangije amashuri yisumbuye barimo gutorezwa mu kigo cy’ubutore cya RTSS (TVET) Runda baturutse mu mirenge ya Rugalika na Runda, nyuma yo gusobanurirwa ibya Pan African Movement kuri uyu wa 4 Mutarama 2019, biyemeje bose bidasubirwaho kuba abanyamuryango.

Rafiki Mwizerwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, aganira n’uru rubyiruko rw’abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye baturuka mu Mirenge ya Rugalika na Runda aho bari gutorezwa mu Kigo cy’ubutore cya RTSS ( TVET) Runda, yabasobanuriye ko Pan African Movement ari umuryango uharanira agaciro n’iterambere rya Afurika ishyize hamwe kandi ifite icyerekezo kimwe.

Mwizerwa, yasabye izi ntore kugira imitekerereze yagutse, gukorera hamwe, gutangira gutekereza ku iterambere rya buri umwe, iry’umuryango, Igihugu ndetse na Afurika muri rusange. Kumva ko Pan African Movement ikeneye imbaraga n’imitekerereze yagutse, ishingiye ku gushaka agaciro k’abanyafurika gashingiye mu kwigira.

Yagize kandi ati” Mucyerekezo 2063 cya Pan African Movement, turasabwa kugira ubumwe nk’abanyafurika, koroshya ubuhahirane, kongera ubukungu, Guharanira no kubungabunga amahoro. Ntabwo kandi twakwifuza afurika iteye imbere, ishyize hamwe ndetse ifite ubukungu burambye tudafite amahoro, dusabwa kuyaharanira, afurika ikagira umutekano n’ubusugire ikiyobora.”

Yavuze kandi ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu koroherezanya urujya n’uruza, umunyafurika akumva ko nta mupaka umuzitira mu bihugu biyigize, agaharanira kugira Afurika ifite ijambo mu ruhando rw’isi.

Mwizerwa, yasabye uru rubyiruko ko kugira ngo Afurika igire ijambo, igire agaciro binyuze muri Pan African Movement yaba bo ubwabo ndetse n’igihugu bagomba buri wese guharanira kuba umurinzi w’ibyiza byagezweho baharanira iterambere rirambye, kugira ubukungu butajegajega kandi bushingiye kuby’igihugu gifite. Basabwe kandi kumenya ko agaciro kabo kagomba gushingira ku guharanira iterambere rya Afurika ishyize hamwe muri byose, ifite ijambo n’icyubahiro.

Nyuma y’iki kiganiro uru rubyiruko rwahawe kirukundisha Afurika ifite ijambo kandi yubashywe, nyuma yo kumva ko bari mu mwanya ukwiye wo gufasha gutegura iyo Afurika yifuzwa, uko ari 400 barimo gutozwa basinyiye kuba abanyamuryango no gufasha mu mbaraga bafite bakubaka Pan African Movement itajegajega. Biyemeje kandi kugendera kure ibyabashuka by’uburyo bwose bigamije kubakura mu murongo wo gukora ibyiza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Intore 400 ziri mu itorero ziyemeje kuba abanyamuryango ba Pan African Movement

  1. Ismael Buchanan January 5, 2019 at 8:23 am

    Ntore za kamonyi mukomereze aho rwose kuba abanyafurika nyabo muhesha ishema u Rwanda Ndetse na AFRICA muharanira gusenyera umugozi umwe.
    Abanyamuryango ba PAM rwanda babari Inyuma. Icyo mwifuza cyose tuzafatanya muri byose.

Comments are closed.