Kamonyi: Inzego zibanze zirakemangwa mu miyoborere yazo

Abaturage mu karere ka Kamonyi, baranenga imiyoborere y’inzego zibanze bavuga ko imikorere yazo ikwiye kunozwa.

Ibi abaturage babigaragarije ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 14 Kamena 2016, ubwo bwagiranaga inama nabo mu murenge wa Runda.

Muri gahunda ubuyobozi bw’akarere bwihaye yo kujya bwegera abaturage buri wa gatatu w’icyumweru bakaganira ndetse bakanafasha gukemura ibibazo biba byiganje mu baturage, hagaragajwe ko mu nzego zibanze ishyamba atari ryeru.

Abaturage, bashinje binyuze mu kwerekana ibibazo bafite ubuyobozi bw’ibanze kutita ku bibazo baba bagaragaje, kubumvira ubusa, kubarangarana no kutabegera.

Muri iyi nama, abaturage bagejeje ibibazo bitandukanye ku buyobozi bw’akarere berekana uburyo ba midugudu ndetse n’utugari birengagiza nkana cyangwa se ku mpamvu zitandukanye kubafasha gukemura ibibazo baba babagejejeho.

Ibibazo byagaragajwe ahanini ni ibishingiye ku makimbirane yo mu muryango, ubutaka, imanza ziba zaraciwe zikarangira ariko umuturage ntafashwe kurenganurwa ngo ahabwe ibyo yatsindiye.

Abayobozi batandukanye bayobozwe na Meya w'akarere
Abayobozi batandukanye bayobozwe na Meya w’akarere bari gukemura ibibazo by’abaturage mu murenge wa Runda.

Umwe mu baturage yagaragarije ubuyobozi imikorere idahwitse y’izi nzego zibanze nkaho avuga ko umuntu yatsinze mu rubanza ndetse akaba afite ibyangombwa ubuyobozi bwamwemereye ku mwubakira ku butaka kandi ikibazo bukizi.

Ubuyobozi bw’izi nzego z’ibanze  aheshi mu bibazo by’abaturage, ubajijwe ikibazo cy’umuturage ashaka aho akegeka cyangwa akumvikanisha ko ikibazo atari akizi.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, aganira n’abaturage muri Runda, yababwiye ko nk’ubuyobozi imwe mu mpamvu yatumye bamanuka ari ukugira ngo bafatanye gukemura ibibazo no kuganira kucyatuma barushaho gutera imbere.

Udahemuka, avuga ko ibibazo biri mu nzego zibanze bishingiye ku kudakurikirana ibibazo by’abaturage, bakagezwaho ibibazo ariko ngo wanamubaza icyo yakoze ku kibazo cy’umuturage akavuga ko ntacyo yakiriye.

Ku bibazo bishingiye ahanini ku butaka, Umuyobozi w’akarere Udahemuka, afatanyije n’abayobozi batandukanye, bongeye kwibutsa abaturage ko bakwiriye kujya babanza kwiyambaza ababishinzwe ku murenge kugira ngo bababwire niba icyo bashaka gukoresha ubutaka aricyo bwateganyirijwe cyane ko ngo iyi Serivisi bayitangira Ubuntu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →