Kamonyi: Inzego z’umutekano zitakarizwa icyizere n’abaturage kubwo kurekura abafatiwe mu byaha

Intumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena aribo; Dr Havugimana Emmanuel na Hon Bideri, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2020 basuye Umurenge wa Runda mu rwego rwo kuganira ku ishusho rusange y’umutekano nk’abari muri Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano. Hagaragajwe ikibazo cy’abantu bafatirwa mu byaha bitandukanye bagashyikirizwa RIB na Polisi ariko bagahita barekurwa. Aba barekurwa, ngo batuma abaturage batakariza icyizere inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki amurikira aba basenateri ishusho rusange y’umutekano mu murenge ayoboye, yagaragaje ko bimwe mu byaha bikunze kugaragara ari iby’Ubujura butandukanye, Ibiyobyabwenge, Gukubita no gukomeretsa, ubwambuzi, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gitifu Mwizerwa Rafiki/Runda.

Gitifu Mwizerwa, yagaragaje ko kuba umurenge wa Runda uturanye n’Umujyi wa Kigali ari byiza ariko ko na none usanga byinshi mu byaha ababifatirwamo ari abaturuka mu mujyi wa Kigali, aho binagorana ikurikiranwa ryabo.

Abitabiriye iyi nama, bagaragaje ko babangamiwe cyane n’abafatirwa mu byaha bitandukanye ndetse bigaragara ko babifitemo uruhare ariko ngo bagezwa kuri Polisi na RIB ugasanga bararekuwe.

Ibi ngo bituma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi n’inzego z’umutekano by’umwihariko, ariko kandi n’abafashwe ngo bagarukana umujinya no gushaka kwihimura kubo bakeka ko babatanzeho amakuru, ari nako barushaho gukomeza ibyo bakoraga kuko nta guhanwa kuba kwabaye.

Uhereye ibumoso; Hon Bideri, DPC Kamonyi, Hon Dr Havugimana Emmanuel, Mayor Kamonyi, Maj Mugunga/Inkeragutabara, Uhagarariye Ingabo.

Aba basenateri, bagaragaje ko ibyaha byatangajwe atari umwihariko mu Murenge wa Runda, ko bagiye banabisanga ahandi hatandukanye mu gihugu. Bavuga ko ikibazo cy’abafatwa bagezwa muri RIB na Polisi bakarekurwa nacyo cyagiye kigaragazwa kenshi n’abaturage ariko ko hari ubuvugizi bugiye gukorwa kugira ngo hagire igihinduka mu bijyanye n’amategeko n’ibihano by’abantu nk’aba.

Abasenateri, banavuze ko kimwe mubituma aba bantu barekurwa ari uko ababagejeje imbere ya RIB na Polisi bibwira ko bihagije, bakibagirwa ko hasabwa kubakorera Dosiye ifite ibihamya by’ibyo bashinjwa, ko iyo hatagize ubarega cyangwa se ngo abashinje bigorana kubafunga. Basabye ko mu gihe abantu nk’aba bafashwe hajya hagaragara ababarega kandi bakagaragaza ibimenyetso bituma abakora Dosiye boroherwa kuyinoza kuko bahawe ibimenyetso, ko iyo bitabaye ariho usanga barekurwa abaturage bakagira ngo ni izindi mpamvu.

Izi ntumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, zivuga ko urebye uko umutekano wifashe muri uyu murenge bawuha amanota 95% kuko ngo nta byacitse ihari, ko ibi byaha babisangiye n’ahandi ariko ko basabwa gushyiramo imbaraga bakanoza ibitanoze, bakongera ubushobozi bwo kwirindira umutekano bafatanije n’irondo ry’umwuga.

Abitabiriye ikiganiro.

Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, inzego z’umutekano, abayobozi b’ingeragutabara, Abanyerondo, ba Midugudu na ba Mutwarasibo hamwe na DASSO ndetse n’Uhagarariye urubyiruko rw’Abakorerabushake( Youth Volunteers).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →