Kamonyi: Inzu yagenewe kubika amateka ya Jenoside yari imaze imyaka isaga 10 ipfa ubusa yahagurukiwe

Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo, ubwa CNLG, Ibuka, Akarere ka Kamonyi n’inzego zinyuranye bahagurukiye ikibazo cy’inzu yubatswe igenewe kubika no kubungabunga ibimenyetso byose bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ikaba yari imaze imyaka 12 ipfa ubusa.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 2006-2008 ariko kuva iyo myaka yose hakaba nta gikorwa na kimwe kigeze gikorerwa muri yo. Avuga ko guhaguruka kw’inzego bigaragaza imbaraga n’ubushake bwo kureba uko iyi nzu yabyazwa umusaruro aho gukomeza yangirika.

Kayitesi, avuga ko mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’Intara, CNLG, Ibuka, inzego z’umutekano n’izindi aho iyi nzu iherereye ku Rwibutso rwo Mukibuza mu Murenge wa Gacurabwenge tariki 19 Mutarama 2019, bashyizeho itsinda rigomba gufasha byihuse kunoza imikorere n’imikoreshereze y’iyi nzu imaze imyaka n’imyaniko ipfushwa ubusa.

Ati” Twemeje ko hashyirwaho itsinda rihuriweho n’Akarere, CNLG, Ibuka ndetse n’inzego z’umutekano ridufasha kunoza neza imyanzuro yashyizweho yo gushaka uburyo ino nzu yakoreshwa ibikorwa bitabangamiye urwibutso ruri hano Mukibuza, ariko kandi ikabyazwa umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Alice Kayitesi akomeza avuga ko bimwe mu bikorwa bishobora gukorerwa muri iyi nzu ari ukuba ihuriro ririmo ahagaragaza igice cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko muri kamonyi, hashyirwamo kandi ibikorwa bindi bifasha imibereho myiza y’abaturage nk’ivuriro ndetse hakaba hanashyirwa serivise ikora kubijyanye n’ihungabana muri rusange.

Ibizakorerwa muri iyi nzu ntabwo byari byanozwa neza kuko itsinda ryashyizweho niryo rigomba gushaka icyerekezo cy’ibigomba gukorwa. Icyumvikanyweho n’impande zose zari mu nama ni uko iyi nzu izagira igice kimwe kibika amateka no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, ikagira n’ikindi gice gikubiyemo ibyo twavuze hejuru bifasha mu mibereho ya buri munsi y’abaturage nk’ivuriro n’ibindi bishobora kuzabonwa ko bikenewe ariko bitabangamiye imikorere n’imikoreshereze y’Urwibutso rwo Mukibuza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →