Kamonyi-Kayenzi: Abaturage bisaniye ikiraro cyari cyarahagaritse ubuhahirane n’imigenderanire

Ikiraro gihuza Umurenge wa Kayenzi, Akagari ka Cubi mu karere ka Kamonyi n’uwa Kiyumba mu karere ka Muhanga cyari kimaze igihe cyarangiritse, abaturage bakagorwa no guhahirana no kugenderanirana. Ku bufatanye n’ubuyobozi, babashije gusana iki kiraro bongera gutuma inzira zigendwa.

Abaturage baganiriye na intyoza.com bavuga ko icyemezo cyo kwegeranya imbaraga n’ubushobozi bakishakamo ibisubizo by’iki kiraro babitewe nuko babonaga bamaze igihe bari mu bwigunge, kandi bareba hirya no hino bakabona nta handi hari igisubizo cyihuse atari muri bo ubwabo.

Ikiraro mbere y’uko gisanwa.
Ubu nyuma yo gusanwa.

Umwe muri aba baturage avuga ko hari byinshi biba biri mu bushobozi bwabo bitagombera izindi mbaraga. Ati “ Ntabwo ibintu byose twavuga ko Leta ariyo izaza kubikora, hari ibyo natwe tubasha kwikemurira dushyize hamwe. Icyo twakoze ni uguhuza ibitekerezo n’ubushobozi dufite, ubuyobozi buratwunganira buduha ibikoresho hanyuma dukemura ikibazo cyari kitubangamiye, ubu ikiraro cyacu cyongeye kuduhuza”.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi avuga ko iyo abaturage bashyize hamwe n’ubuyobozi nta kintu batabasha gukora. Avuga ko gusana iki kiraro byatwaye ibihumbi bigera kuri 600 mu mafaranga y’u Rwanda. Asanga imbaraga z’abaturage mu kwishakamo ibisubizo iyo zikoreshejwe neza zifasha gukemura byinshi mu bibazo bitabaye ngombwa ko iteka bikorwa mu ngengo y’imari ya Leta.

Abaturage basabwa gukoresha neza iki kiraro, bakakirinda kwangirika no kwangizwa.

Gitifu Mandera, asaba abaturage kumva ko ibisubizo bya byinshi mu bibazo biri hagati muribo, ko igihe cyose batekereje guhuriza hamwe imbaraga n’ubushobozi bakwiye kubikora ntawe basiganya kuko baba bikorera. Avuga ko aho batabashije ariho basaba izindi mbaraga z’ubuyobozi, aho gutekereza ko iteka no mubyo bishoboreye babitega Ingengo y’imari ya Leta kandi hari ibindi bikorwa bikomeye yagashyizwemo.

Munyeneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →