Kamonyi/Kayenzi: Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruterwa ishema n’ibyo rukora mu guhangana na Covid-19

Abasore n’inkumi bagize umuryango w’Abakorerabushake (Youth Volunteers) mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi bavuga ko baterwa ishema no gutanga imbaraga zabo n’igihe bafite mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Kuba bakora nta gihembo, bavuga ko bafite aho babivoma ariko kandi ngo n’ababaca intege babima amatwi.

Kwigira Esdras, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake avuga ko uruhare rwe muri uyu muryango mugari by’umwihariko muri iki gihe cya Covid-19 rushingiye ku kubera urugero rwiza buri wese, kwigisha no gukangurira buri umwe kutaba icyambu cya Coronavirus.

Avuga ko nk’abakorerabushake, basanzwe batanga imbaraga n’ubwenge bwabo mu bikorwa bitandukanye byo kubaka Igihugu, n’ibihe bisanzwe ngo basabwa kuba abambere mu kumva no gushyira mu bikorwa ingamba na gahunda za Leta bigamije iterambere ry’Igihugu kugira ngo babikangurire abandi nabo babyumva.

Mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, asaba buri wese kubahiriza amabwiriza, kutagira uwibwira ko ayo mabwiriza agamije gufasha mu gukumira no kwirinda iki cyorezo ari aya Leta, ko ahubwo ari ay’ubuzima buzima bwa buri wese mu kwirinda no kurinda abandi.

Uwababyeyi Diane, aterwa ishema no kwitwa umukorerabushake( Youth Volunteers) kuko yumva ko imbaraga ze ari izo gukorera Igihugu no kukiganisha aheza kandi nta gihembo ategereje. Avuga ko hari ubwo bahura n’ibigeragezo by’urubyiruko rumwe n’abandi bantu babaca intege baganisha ku kuba batiyumvisha uburyo bafata umwanya n’imbaraga byabo bakabikoresha badahembwa.

Agira ati “ Imbogamizi z’abaduca intege ntabwo zijya zibura, gusa nubwo byabaho tugira buryo ki tubyitwaramo nkatwe nk’urubyiruko twiyemeje gukorera Igihugu kandi nta gihembo runaka dutegereje”.

Akomeza avuga ko hari abo usanga batiyumvisha ukuntu bakora ubukangurambaga mu gihe runaka n’ahantu hatandukanye badahembwa?, aba bose abasubiza ati:“ Umuryango wacu urabisobanura, “ Turi urubyiruko rw’abakorerabushake-Youth Volunteers”, intego tuba dufite ni ugutera ikirenge mucya bakuru bacu batubanjirije nkuko tugenda tubyumva mu mateka. Nka gahuda yo kubohora Igihugu, ni urubyiruko bagenzi bacu bafashe iya mbere baritanga, batanga imbaraga zabo, umwanya wabo ngo Igihugu cyacu kibe kigeze aho kiri ubu. Baduhaye urugero rwiza kuko bemeye no gutanga ubuzima bwabo ku bwacu, uyu munsi turiho n’Igihugu kirahari kandi nitwe maboko agikomeza”.

Kwigira Esdras ibumoso, Uwineza Angelique hagati na Uwababyeyi Diane iburyo.

Uwineza Angelique, akuriye urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Murenge wa Kayenzi. Ahamya ko imbaraga bashyira mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zidapfa ubusa. Mubyo bareba ndetse bakabikoraho ubukangurambaga ngo harimo; ukureba ko buri wese yambara agapfukamunwa neza, Gukaraba amazi meza n’isabune, Guhana intera nibura ya Metero ndetse n’izindi ngamba zashyizweho.

Uwineza avuga ko ibikorwa byabo babikora umunsi ku munsi ariko ngo aho biba bikomeye ni igihe cy’Isoko rya Kayenzi kuko haba hari abantu benshi, ariko nabo icyo gihe ngo bishakamo umubare utari muke wo guhangana n’ikibazo kandi bigasozwa neza. Ashima ubufatanye bwabo ndetse n’izindi nzego, agasaba abaturage kumva ko ibyo basabwa biri mu nyungu z’ubuzima bwabo bwa none n’ejo hazaza.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, ashima uruhare rw’uru rubyiruko rw’abakorerabushake. Avuga ko bafasha ubuyobozi mu bukangurambaga no kwigisha abaturage kandi ko imbaraga baha Igihugu kizizirikana.

Abasaba kudacika intege, ahubwo bakarushaho kwigaragaza mu bikorwa byubaka Igihugu bityo ntibabe aribo bavuga ahubwo bakareka ibikorwa byabo bigasobanura abo baribo. Avuga kandi ko nk’ubuyobozi bahora babari hafi mu kubaka Igihugu gifite umunyarwanda usobanutse kandi wumva, akitabira gahunda za Leta zigamije iterambere rirambye rya buri wese.

Ukuriye Polisi mu Murenge wa Kayenzi na Gitifu w’Umurenge bahaga inama n’impanuro aba youth volunteers. Hari kuwa Gatanu Tariki 26 Kamena 2020.

Umurenge wa Kayenzi, ufite urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 500. Bavuga ko kimwe mubyo basaba ubuyobozi ari ukujya babamenyera amazi yo kunywa igihe bari mu bikorwa by’ubukangurambaga no kwigisha abaturage kuko ngo kwirirwa umunsi nta mazi hari ubwo bigorana. Bahamya ko Igihango bagiranye n’Igihugu ari ukugiha amaboko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →