• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Kamonyi-Kayumbu: Nishimwe Jeanne n’uruhinja rwe abayeho akubitwa, aburabuzwa na Se wamubyaye

Umwanditsi
June 27, 2022

Yitwa Nishimwe Jeanne, akaba afite imyaka 20 y’amavuko. Ni umukobwa wa Hagenimana Eric utuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu. Ku myaka 20, afite uruhinja rumaze amezi 2 ruvutse, ariko inkoni za Se babana no kumuburabuza bimugejeje aho atabaza umuhisi n’umugenzi, kubaho ni ihurizo kandi se yifite.

Nishimwe, ahagana ku i saa sita zo kuri uyu wa 27 Kamena 2022 yahuye n’Umunyamakuru wa intyoza.com mu giturage cyo hafi y’ahazwi nko ku ishusho mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, aho yavugaga ko avuye Kayumbu akaba yerekeje kuri RIB ngo arebe ko yatabarwa.

Kubera urugendo rurerure kandi ahantu hitaka, yagaragaraga nk’udaheruka amazi, ariko kandi n’umunaniro ntabwo wari umworoheye dore ko yari anahetse uruhinja rwe narwo rwanyuzagamo rukarira kubwo gusonza, aho Nyina warwo avuga ko rwonka ariko ntacyo rukura mu mabere.

Aganira n’umunyamakuru, Nishimwe avuga ko amaze igihe akubitwa na Se babana, akamuburabuza, aho amukubita nta mpuhwe ndetse kuri ubu akaba amaze iminsi mike acumbikiwe n’umwe mu baturanyi wamugiriye impuhwe.

Avuga ko Se atari umuntu ukennye, ko afite ibintu byinshi bimushyira mu rwego rw’abifite mu cyaro. Avuga ko Se yashakanye n’abagore batatu(3), aho bose nta n’umwe ubu bari kumwe kuko na Nyina ( wa Nishimwe) ariwe mu gore wa mbere batandukanye, uwa kabiri nawe bagatandukana kugera ku wa gatatu nawe wagiye.

Nishimwe, avuga ko mu gihe amaze abana na Se, ntako atagira ngo akore imirimo amusaba gukora harimo kwahirira inka ziri mu rugo n’andi matungo, aho asabwa nibura kwahira imifuka irenga 3 y’ubwatsi ariko bikanga se ntanyurwe, ahubwo akamuhoza ku nkoni atitaye ko ari umubyeyi ufite uruhinja( uwamuteye inda akabyara yaramubuze).

Uretse kuba akubitwa ndetse akaburabuzwa na Se, anavuga ko adashobora guhirahira arya ku biryo bya Se kuko ngo yanze ko yamutekera, ahubwo agahitamo kuba ariwe ubyitekera, we akajya gusabiriza mu baturanyi n’abahisi n’abagenzi bamugiriye impuhwe.

Nishimwe, ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu, bakigiyemo bakivamo ntacyo bakoze, bandika ko bananiwe, basaba Nishimwe kujya mu zindi nzego.

Inyandiko yo mu Mudugudu igaragaza ko ikibazo kibarenze.

Ubwo umunyamakuru yahamagaraga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Niyobuhungiro Obed, yavuze ko iki kibazo atari akizi, ko agiye guhita akinjiramo, agashaka Se wa Nishimwe akareba niba hari icyo bitanga.

Hagati aho, Nishimwe avuga ko haba ku Kagari ndetse no ku Murenge yahageze, aho ushinzwe imibereho myiza ku Murenge babonanye ndetse na Gitifu w’Akagari, ariko bose bakaba ntacyo babashije gukora ku kibazo cye.

Nishimwe Jeanne.

Ubuyobozi bwa RIB Kamonyi, ubwo umunyamakuru yabazaga icyo bafasha uyu Nishimwe, basabye ko akomeza akajya ku biro bya RIB Musambira ari nayo ishinzwe Kayumbu, akabagezaho ikibazo bakagikurikirana mu gihe basanga afite ibimenyetso by’ihohoterwa akorerwa na Se bakaba bamufasha, amategeko akamurenganura.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga