Kamonyi: Kuba inkunga ku batishoboye zidatanga umusaruro ukwiye si uko nta gikorwa-Mayor kayitesi

Mu gihe abaturage bo mu cyiciro cy’abatishoboye bagenerwa ubufasha bivugwa ko inkunga bahabwa akenshi zitabyazwa umusaruro uko bikwiye, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko ntaho bihuriye no kuba abazihabwa badategurwa mbere, batigishwa (Ubukangurambaga).

Hagendewe ku ngero nk’iz’abaturage batishoboye bagiye bahabwa ubufasha nka Girinka, babwirwa ko inka ahawe ikamwa Litiro zitari munsi y’eshanu nyamara ahenshi uyu munsi ugasanga nta n’ikamwa Litiro eshatu, kimwe n’ubundi bufasha budatanga umusaruro ukwiye, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi Kayitesi Alice yabwiye intyoza.com ko abavuga ko nta bukangurambaga cyangwa gutegura abahabwa inkunga biba byakozwe bibeshya, ko ukuri ari uko kwigisha bikorwa kandi bikaba ari urugendo.

Ati“ Mu kazi kacu ka buri munsi igikomeye cyane dukora ni ukwigisha abaturage kuruta kubaha ibintu tutabanje kubasobanurira. Rero kwigisha ni urugendo ntabwo ari ikintu kirangira uyu munsi. Ntabwo twavuga ngo uyu munsi byarangiye, njye mbona hari intambwe ishimishije yatewe dukurikije aho twagiye tuva n’aho tugenda tugana”.

Mayor Kayitesi, avuga ko kuba akenshi hari aho usanga inkunga zihabwa abatishoboye zitabyazwa umusaruro ukwiye ngo si uko nta mafaranga cyangwa umwanya uhagije ugenerwa ubukangurambaga mu kwigisha abagenerwa bikorwa.

Ati“ Ntabwo navuga ngo hajyamo amafaranga makeya. Hari gahunda nyinshi za Leta ndetse n’iz’Abafatanyabikorwa zigamije Mobilization (Ubukangurambaga), ndetse na gahunda zose zikorwa nta n’imwe iza ngo ihite izana amafaranga cyangwa ikorwe itabanje gusobanurirwa abaturage, abagenerwabikorwa bayo ngo ndetse hanashakwe uburyo yazakomeza mu gihe kirambye”.

Ugendeye ku bufasha buhabwa abatishoboye, abenshi ubasanga mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ndetse n’icya kabiri. Mu Karere ka Kamonyi imibare y’Ubudehe igaragaza ko abaturage 47,243 babarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihe 181,886 babarizwa mu cyiciro cya Kabiri cy’ubudehe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →