Kamonyi: Kubahiriza igihe kw’abiyamamaza ni ingorabahizi

 

Mu gihe kwiyamamaza ku bakandida bazajya mu buyobozi bw’akarere bikomeje, benshi mu  biyamamaza bagowe no kubahiriza igihe bahabwa.

Kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kujya mu buyobozi bw’akarere nubwo biri kugenda bigana ku musozo, abiyamamaza kimwe mu bibagoye ni ukubahiriza igihe bahabwa babwira abaturage imigabo n’imigambi y’ibyo bazabakorera bageze mu buyobozi.

Abakandida biyamamariza mu murenge wa Nyarubaka.
Abakandida biyamamariza mu murenge wa Musambira bashaka kuzamuka mu karere.

Henshi muho ikinyamakuru intyoza.com cyageze hakorerwa ibikorwa byo kwiyamamaza, abenshi mu biyamamaza mu gihe bahabwa cy’iminota itanu usanga bahagarikwa batarangije ibyo baba bateguye kubwira abaturage basaba amajwi.

Kimwe mu byagaragaye nk’intandaro yo kunanirwa kubahiriza igihe ni umwanya usanga abiyamamaza bamara bavuga ibigwi by’ibyo banyuzemo cyangwa bakoze nk’amashuri, imirimo inyuranye bakoze bityo umwanya wo kubwira abaturage ibyo bazabakorera ukababana muto.

Habimana Pierre Damien, umukorerabushake ushinzwe amatora mu murenge wa Gacurabwenge aganira n’intyoza.com, avuga ko muri rusange igikorwa cyo kwiyamamaza kirimo kigenda neza uretse ikibazo cy’igihe nacyo avuga ko ngo urengeje iminota yahawe bamwambura ijambo.

Damien agira ati “ iminota tuba twabageneye utayubahirije turamuhagarika ngirango mwagiye mubibona”. usibye ikibazo gusa cyo gutinda kw’abaturage ku kugera ahiyamamarizwa ngo muri rusange igikorwa kiragenda neza.

Abaturage baje kumva imigabo n'imigambi by'abakandida.
Abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’abakandida mu murenge wa Gacurabwenge akagari ka nkingo.

Mugihe bibujijwe ku bakandida kwiyamamaza bakoresheje amadini n’amatorero, ngo kuba umukandida yakoresha indamukanyo zisanzwe z’abanyamadini n’amatorero asuhuza ngo ibi byo byaba ntakibazo biteye ngo kuko bitabujijwe ku biyamamaza.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →