Kamonyi: Kurangiza imanza zisaga 400 z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside ni agatereranzamba

Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, kayitesi Alice avuga ko imanza 438 zishingiye ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zitararangizwa. Kutarangizwa kwazo ahamya ko hari ingaruka ku mu bumwe n’ubwiyunge, ariko kandi ngo hari izidashobora kurangizwa.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’akarere ka kamonyi avuga ko mu manza 438 zitararangizwa mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibaye, izo bafite kuba barangiza mu gihe cya vuba ngo ni imanza 33 gusa, naho izindi ngo ni bibazo.

Ati” Mukarere kacu turacyafite imanza 438 zitararangizwa, ariko izishobora kuragizwa muri izo twanihayemo intego ko zigomba kurangirana n’uku kwezi kwa gatatu ni 33 gusa. Izindi zifitemo ibibazo, harimo izifite amarangizarubanza afitemo ibibazo, adasinye cyangwa se atagaragaza umwanzuro w’urukiko Gacaca rwari rurimo, ayo ngayo rero ntacyo twayakoraho.”

Akomeza ati” Ariko kandi harimo n’izindi manza ba nyirazo bagiye bitaba Imana ariko ukabona nta n’icyo basize ku buryo ntacyo dufite twarangirizaho urubanza. Hakabamo n’ayandi nyine ubona neza neza ko tutabona ubwishyu na mba, ibyo nibyo bibazo bikomeye dufite”.

Mayor Kayitesi ahamya ko gutinda cyangwa kutarangiza isi manza bifite ingaruka mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “ Bifite ingaruka ahubwo zikomeye, kuko nta bumwe n’ubwiyunge buba bwabayeho hagati y’uwakoze icyaha n’uwo yagikoreye mu gihe cyose haba hakirimo icyo kibazo cy’uko hari ibye yangirijwe atabonye ku ruhande rw’uwangirijwe, ariko kandi hakabaho n’urundi ruhande rw’uwangije nta nagire n’umutima wo gusaba imbabazi.”

Mayor Kayitesi avuga ko kurangiza imanza atari ukwishyura gusa ahubwo ngo no gusaba imbabazi ni intambwe ikomeye kandi nk’ubuyobozi babona ifasha cyane muri iyi nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi ahamya ko nubwo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo rurerure abantu bagomba gufatanya kugenda, ngo mu karere ayoboye iyo aroye mu bikorwa biganisha ku bumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibindi byinshi biri mubyo bakora, abona ngo ibintu bigenda neza nubwo ahamya ko hakiri urugendo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →