Kamonyi-Kwibuka 28: Ndashimira Abarokotse Jenoside ku mpano ikomeye y’imbabazi mwatanze-Guverineri Kayitesi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy’Amayaga, aho abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga mu cyahoze ari Komine Mugina, bibutse kuri uyu wa 26 Mata 2022, yashimiye Abarokotse Jenoside ku mbabazi batanze. Ahamya ko ari ubutwari kandi ari impano ikomeye, abasaba kuyikomeza. Muri uku kwibuka, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 108 yabonetse.

Guverineri Kayitesi, mu gushimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aha mu gice cy’Amayaga ku gikorwa cy’imbabazi batanze, yagize ati“ Ndashimira Abarokotse Jenoside ku mpano ikomeye mwatanze, impano y’imbabazi, ni mpano ikomeye, mwarababariye kandi muzabikomeze, kubabarira ni umutima wa kimuntu utagirwa na buri wese”.

Abaje kwibuka, bunamiye Inzirakarengane z’Abatutsi biciwe ku Mugina muri Jenoside 1994.

Akomeza ati“ Turabashimira rero n’uruhare mugira mu gukomeza kwiyubaka mu bibazo by’inzitane mwasigiwe na Jenoside”. Ashimira Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside, igakomeza kunga Abanyarwanda, igaharanira ko Abanyarwanda bashyira hamwe mu Gihugu buri wese yibonamo.

Guverineri Kayitesi, yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati“ Ndagira ngo rero mbahumurize, mbabwire ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ikurikirane uwo ariwe wese waba waragize uruhare muri Jenoside kuko icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza. Ikindi ni uko izakomeza kwita ku mibereho myiza y’Abarokotse Jenoside”.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 108 yabonetse mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021.

Avuga kandi ko hazakomeza guhabwa agaciro imibiri y’Abarokotse Jenoside igenda igaragara hirya no hino igashyingurwa mu cyubahiro. Yibukije buri wese ko ari mu gihugu kimukunda, ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi, ko kandi nk’Abanyarwanda bahisemo kuba umwe nk’amahitamo akwiye y’Igihugu.

Mu rwibutso rwa Mugina, hasanzwe hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi 59,059 biciwe muri iki gice cy’ahahoze ari Komine Mugina, bamwe bari bahatuye abandi baraturutse hirya no hino bahunga abicanyi. Abashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 26 Mata 2022 bariyongera ku mibiri isanzwe, aho bose hamwe bangana n’imibiri 59,167.

Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina.
Bamwe mu ntumwa za Rubanda, Umutwe wa Sena.
Bamwe mu Badepite bifatanije n’Abanyamayaga.
Mayor wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere.
Ba Mayors ba Ruhango, Gisagara na Bugesera.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →