Kamonyi-Kwibuka 28: Nubwo inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge igeze aheza, turacyafite imbogamizi 2-Gitifu Nkurunziza

Mu gihe Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Rukoma kuri uyu wa 19 Mata 2022 bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye abitabiriye“Kwibuka” ko hari ibibazo by’ingutu bibiri bikibangamiye Abarokotse Jenoside. Ibyo ni; Abakinangiye ku gutanga amakuru kandi bazi neza aho Abatutsi bishwe bajugunywe n’inzitizi y’irangizwa ry’ imanza z’imitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarangiye, ko ndetse hari inzira nziza igaragarira buri wese, aho Ubuyobozi bw’Igihugu bushyize imbere Ubumwe n’Ubwiyunge, Gahunda ya Ndumunyarwanda, bifasha Abanyarwanda kwicarana, kwibonanamo no kumva ko bari Umwe ndetse bafite agaciro mu Gihugu.

Aha ni Cyatenga, ahiciwe Abatutsi basaga 100. Ubuyobozi bwijeje ko Kwibuka ku nshuro ya 29 hazaba harashyizwe ikimenyetso cy’Amateka.

Gitifu Nkurunziza, akomeza avuga ko nubwo inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge igeze aheza, ariko ngo nk’Abanyarukoma baracyafite imbogamizi nkeya nk’ebyiri. Ati“ Icyambere tubona ni abantu bishwe mu gihe cya Jenoside, bajugunywa hirya no hino, kandi amakuru amwe n’amwe arazwi, ariko ntabwo atangwa ngo abantu bashyingurwe mu cyubahiro bityo bine n’inzira yo komorana ibikomere”.

Avuga ku nzitizi y’ikibazo cya kabiri, yagize ati“ Ni ikibazo cyo kurangiza imanza z’imitungo nacyo ubona kigitsikamiye benshi! Ndavuga abangije imitungo bakinangiye badashaka kuyishyura ndetse rimwe na rimwe bakabura n’ubumuntu bwo kuba basaba imbabazi kandi Abacitse ku icumu biteguye kuzitanga”.

Kwibuka Rukoma.

Gitifu Nkurunziza, akomeza avuga ko hamwe n’ibi byose, mu Murenge wa Rukoma nk’Ubuyobozi ndetse n’Abaturage bakomeza gufatanya mu nzira igamije gushaka ibisubizo bafatanije n’Abafatanyabikorwa kuko bafite Abaturage beza kandi bumva. Ashimangira kandi ko ibyo bakora byose babijyanisha no kwisunga umurongo Umukuru w’Igihugu yatanze.

Abanyarukoma, inshuti zabo n’abaje kubafata mu mugongo, Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibukiye mu Kagari ka Remera, Umudugudu wa Gisenyi aho bita mu Cyatenga hacukurwaga amabuye y’agaciro, ariho Abatutsi basaga ijana biciwe, bajugunywa mu byobo birimo ibyari bifite ubujyakuzimu busaga metero 55.“ Kwibuka” byabimburiwe no kunamira inzirakarengane zahiciwe no kuhashyira indabo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →