Kamonyi-Kwibuka27: Bibutse 19 bari abakozi b’Amakomine

Abahoze ari abakozi 19 mu byari amakomini y’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama bakaza kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 29 Kamena 2021 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ( Webex) bibutswe n’abakozi bagenzi babo mu karere ka Kamonyi. Abitabiriye uyu muhango basabwe kuba umwe no guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura.

Mu kiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Benedata Zachalie, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, yibukije uko urwango rwagiye rubibwa mu banyarwanda, bigishwa uburyo umututsi ari mubi, ko ari umwanzi w’Igihugu, ahabwa amazina amwambura ubumuntu bikozwe n’abategetsi bakoresheje itangazamakuru, banabinyuza mu biganiro mbwirwaruhame (Mitingi) kugera ku mugambi wa Jenoside, ishyirwa mu bikorwa, Abatutsi basaga Miliyoni baricwa mu gihugu.

Abari mu cyumba cy’inama cy’Akarere bakurikiye ikiganiro.

Abitabiriye uyu muhango, basabwe kuba abayobozi n’abakozi beza, baharanira iterambere rirambye ry’umuturage n’Igihugu, birinda urwango n’amacakubiri, bimakaza indangagaciro ya Ndumunyarwanda kandi baharanira kuba umusemburo w’impinduka zigamije guha umuturage ijambo n’uburenganzira bungana.

Mu butumwa bwatanzwe na Mukarurangwa Immaculee, wavuze mu izina ry’imiryango y’ababuze ababo, yibukije ko aba bari abakozi ba Leta ariko igahindukira ikaba ariyo ibica. Avuga ko ubukungu bwa mbere bw’Igihugu ari abaturage, ko ibindi bijyanye n’ubukungu n’iterambere bigerwaho bigizwemo uruhare n’abo baturage. Yibutsa ko aba bishwe bari amaboko y’Igihugu, ko akamaro kabo ku gihugu ndetse n’imiryango yabo byari ntagereranywa ariko ko bavukijwe ubuzima n’amahirwe yo kwitangira Igihugu n’imiryango yabo.

Yagarutse kuri amwe mu mazina y’abishwe barimo na Musaza we Nkunzurwanda Innocent, agaragaza ko nubwo bishwe bitwa Inyangarwanda, ko ababyeyi babo bakundaga Igihugu kugera no kubyerekanira ku mazina y’abana babyaraga. Asaba ko nyuma y’ibyabaye, ntawe ukwiye kwemera guha icyuho abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko aba ntawe bakwiye kurusha ijwi.

Ashimira Ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora Igihugu. Asaba ko habaho ubufatanye bwa buri wese mu kumva no gushyira mu bikorwa inama z’ubuyobozi bw’Igihugu hagamijwe kucyubaka no kugikomeza.

Meya Tuyizere asaba abakozi kuba umwe no kwirinda ikibi cyose.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee yibukije ko iyo haza kuba hariho ubuyobozi bwiza buha umuturage wese agaciro, abatotejwe kugera ubwo bicwa bitari kubaho, ko ahubwo bari kurindwa na bagenzi babo n’abandi bayarwanda.

Avuga ko abishwe batari Inyangarwanda, ko bakundaga Igihugu cyabo, ko kandi bagikoreye ariko bakaza kwicwa. Ati“ Nibyo koko, bararukundaga, bararukoreye bararwitangira ariko abo bakoranaga, abo bakoreye kubera ubuyobozi bubi ntabwo bwabahaye ayo mahirwe yo kurukorera batizigama, bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Akomeza ati“ Ayo mateka rero nubwo bwitanjye ni ukuyazirikana cyane kandi nk’abakozi tukabafataho urugero. Gukora utizigama, kwitangira akazi kawe ndetse byaba ngombwa ukazira kwitangira abo uyobora”. Yakomeje asaba buri wese kwirinda ibikorwa by’ubugwari, ahubwo bagaharanira kuba mu nshingano zabo neza, bakitangira abaturage bashinzwe kugira ngo babeho neza, bakabarinda kandi bakanarinda bagenzi babo bakorana baharanira kugendera kure ikibi cyose.

Meya Tuyizere yasabye buri wese mu mbaraga n’ubushobozi afite kudatererana abandi ku rugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba kandi buri wese guhagarara neza ku rugamba rw’iterambere n’urw’imibereho myiza y’umuturage.

Imbere y’Akarere ahari urwibutso rwanditseho amazina 19 y’abamaze kumenyekana.

Kwibuka abari abakozi b’amakomine bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byashojwe no gushyira indabo ku rwibutso ruri imbere y’Akarere ruriho amazina y’abari abakozi 19 kugeza ubu bamenyekanye. Aba bakozi bari mu makomini ya Runda, Taba, Kayenzi, Musambira, Mugina na Rutobwe zose zahujwe zikaba akarere ka Kamonyi. Ni igikorwa cyabaye hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19.

Amazina y’abari abakozi b’amakomini ndetse n’uturere bakoreragamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →