Kamonyi: Menya amakuru utamenye kuri Theogene Mazimpaka wicanywe na Burugumesitiri Callixte Ndagijimana

Theogene Mazimpaka ni mwene Nduwayezu Jean na Clotilde Kamagaju. Yicanywe na Burugumesitiri Callixte Ndagijimana wayoboraga Komine Mugina azira kwanga ko Abatutsi bicwa. Amakuru ya Mazimpaka benshi bayavuga uko atari. Umwe wo mu Muryango we yabwiye intyoza.com amakuru mpamo kuri we n’ijambo rya nyuma yibuka yababwiye abasanze I Kabgayi aho bari bahungiye nk’umuryango.

Theogene Mazimpaka yavutse mu 1967 mu cyahoze ari Komine Runda, avukira mu muryango w’abana 10 ariwe mpfura. Bamwe bagiye bahabwa amakuru avuga ko yari umushoferi wa Burugumesitiri Callixte Ndagijimana nyamara sibyo kuko yari umukozi wa MINAGRI ahubwo ngo akaba inshuti magara y’uyu Burugumesitiri biciwe rimwe. MINAGRI imwibuka mubahoze ari abakozi bayo nk’uko umuryango we wabiduhamirije.

Umwe mu muryango we yahaye intyoza.com amakuru mpamo y’uko mu ijoro rya Tariki 6 Mata 1994 aribwo Theogene Mazimpaka yavuye I Kigali aho yabaga akora MINAGRI ( minisiteri yari ifite ubuhinzi n’ubworozi mu Nshingano), agafashwa kwambuka Nyabarongo n’umusirikare wari inshuti ye asize I Kigali bitangiye kwica Abatutsi.

Ageze iwabo ngo yahamaze iminsi 2 gusa ahava n’imodoka ye ababwiye ko agiye kureba inshuti ye magara ( Burugumesitiri Callixte). Kujya kureba inshuti ye ngo byatewe n’ibyo yari asize abonye I Kigali, ashaka kuganira na mucuti we ngo amubwire ibiri kuba yumve igikwiye gukorwa, bakumire uko bitabageraho.

Uyu Burugumesitiri Callixte Ndagijimana ( Yashyizwe mu barinzi b’Igihango), yarwanye bikomeye ku batutsi ngo baticwa muri Komine yayoboraga, ndetse kenshi muri ibi bihe ngo yabaga ari kumwe na mucuti we Mazimpaka Theogene baganira bakanajya inama y’uko abatutsi bahigwaga bakingirwa nti bicwe.

Ubwo Tariki 19 Mata 1994 Burugumesitiri Ndagijimana yatumizwaga mu nama I Gitarama yigaga ndetse ikanatangirwamo amabwiriza y’uko barwanya umwanzi n’ibyitso, yatwawe na Mazimpaka w’inshuti ye magara mu modoka ye kuko ngo iya Burugumesitiri nta Esanse yari irimo ( Aha ngo bishoboke ko ariho benshi bibeshyera ko mazimpaka yari umushoferi we).

Iyi nama irangiye, Burugumesitiri Ndagijimana yasigaye asaba Esanse y’imodoka, Imbunda ndetse n’abapolisi ngo abashe kurinda Abatutsi bahigwaga ngo bicwe ariko ngo yabwiraga abatamwumva kuko inama yarangiye yerekanye ko adashyigikiye umugambi mubisha bari bafite, ari nabwo bamugambaniye ngo yicwe.

Mama wa Mazimpaka Theogene ashyira indabyo ku rwibutso rwa Mugina rubitse imibiri isaga ibihumbi 50 y’abatutsi  bishwe harimo na papa wa Mazimpaka, inshuti n’abavandimwe.

Mu gutaha, ubwo Callixte yashakaga guca I Rugobagoba ataha baramubwiye ngo amayira yaho ntabwo ameze neza ahubwo nanyure Ruhango. Iki gihe ngo yabanje kunyura I Kabgayi ari kumwe na Mazimpaka wari ugiye kureba ababyeyi n’abavandimwe be bari bahahungiye.

Mu kunyura Ruhango, uwari Burugumesitiri wa Ntongwe witwa Kagabo ngo yari yategetswe kumutega akamwica. Niko byagenze kuko bageze mu nzira I Ntongwe basanze Interahamwe n’abarundi bateguwe bakabatsinda I Nyagahama nyuma yo kubacucura ibyo bari bafite byose birimo imodoka n’amafaranga.

Iyi Modoka ya Mazimpaka bahise bayitwika n’ubu ibisigazwa byayo biracyahari. Bamaze kubica bajyanywe I Kabgayi ngo bapimwe bya Nyirarureshwa bavuga ko ngo batangiriwe n’abagizi ba nabi.

Mushiki wa Mazimpaka wari I Kabgayi yabwiye intyoza.com ko yagiye kubareba babapakiye ari imirambo muri kamyoneti itukura mu biringiti bya Rufuku. Nyuma ngo bajyanywe ku Mugina, Burugumesitiri arashyingurwa naho Mazimpaka ashyirwa muri Siterine y’imyumbati barenzaho itaka ari naho nyuma ya Jenoside yakuwe agashyingurwa mu Rugo I Runda aho Mama we aba, nyuma akahakurwa muri 2017 akajya gushyingurwa mucyubahiro mu rwibutso rwo Mukibuza ( kamonyi).

Kuba ab’umuryango wa Theogene Mazimpaka bazi bimwe mu byavugiwe mu nama yarimo Burugumesitiri Callixte Ndagijimana ni uko bavuye muri iyi nama babanyuzeho I Kabgayi bakaganira kubyo bavuyemo. Aha ngo banagiye kubagurira umugati n’utundi tuntu mu mugi I Gitarama barabazanira babona gutaha aribwo biciwe nzira.

Amwe mu magambo atazibagirana mu muryango basize babwiwe n’umuvandimwe  Mazimpaka Theogene ni agira ati “ Ubwo mbabonye ngiye kubwira Papa nawe ejo nzamuzane I Kabgayi arahangayitse cyane, aziko mwapfuye”. Aha yishwe atabashije kugera kuri papa, nawe wishwe atabonye abe.

Bamwe mu bo mu muryango bunamira bakanashyira indabyo ku rwibutso rwa Mugina rushyinguwemo benshi mu babyeyi, inshuti n’abavandimwe.

Ikindi ngo ni uko yababwiye ko kuba bakiriho ( I kabgayi) atari izindi mpuhwe bafitiwe, ko ahubwo ngo ari uko bategreje ko bagwira, baba benshi ngo babone uko babica.

Mu bavandimwe ba Mazimpaka Theogene, babiri hamwe na papa we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abandi babiri bari baritabye Imana mbere. Ubu hasigaye mama ndetse n’abana 6 barimo abakobwa 4 n’abahungu babiri. Abo mu muryango, inshuti n’abavandimwe barabibuka kandi barabasabira iteka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com  

Umwanditsi

Learn More →