Kamonyi: Meya Dr Nahayo, yashimye uruhare rw’Abagore mu mushinga“Green Amayaga” abizeza ubufasha

Kuri uyu wa 08 Werurwe 2022, ni Umunsi mpuzamahanga  wahariwe Umugore. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yifatanije n’Abanyamayaga by’umwihariko mu Murenge wa Nyamiyaga kwizihiza uyu munsi. Yashimye uruhare abagore bari kugaragaza mu mushinga wiswe Green Amayaga( amayaga atoshye/y’icyatsi). Yabijeje ko nk’akarere bazababa hafi mu kurushaho kubafasha gutera imbere.

Ni umunsi waranzwe n’ibirori bikomeye byahuje benshi mu batuye uyu Murenge uherereye mu gice cy’Amayaga, ibirori byaherukaga guhuza abantu benshi, bakabyina, bagasabana mbere y’umwaduko wa Coronavirus.

Bamwe mu bagore bafite ibyo bigejejeho bahawe urubuga bivuga ibigwi. Uyu ni umucuzi, umwuga utabonamo abagore benshi. Ashima aho aho ageze. Hakurya ubona Inyuma ye hatohagiye ni ibice by’Amayaga.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye uburyo uyu munsi wateguwe, ashimira by’umwihariko uruhare rw’Abagore mu iterambere, ryaba iryabo bwite, umuryango n’Igihugu muri rusange, ariko cyane cyane uburyo barimo kugaragaza imbaraga zo gutuma amayaga yajyaga akunda kwibasirwa n’izuba aba ahantu harangwa n’ibimera bitoshye, binyuze mu kuyatera amashyamba n’imbuto kandi bakabyitaho.

Ashima uruhare rwabo muri uyu mushinga wa“ Green Amayaga”, yagize ati“ Turashimira cyane uruhare rw’Abagore muri uyu mushinga wa Green Amayaga, mu bikorwa bitandukanye bigaragara abagore bakomeje kugenda bashyiramo imbaraga, byaba ari ukongera ubuso buhinzeho amashyamba, byaba ari ugutera ibiti bitandukanye ndetse n’ibivangwa n’imyaka hamwe n’ibiti by’imbuto, aho bigaragara ko uruhare rw’Umugore ari ndashyikirwa muri iki gikorwa”. Akomeza abashimira umusanzu wabo mu gukomeza gusigasira iki gice cy’Amayaga, hagamijwe gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe.

Abatishoboye baremewe.

Yibukije abitabiriye kwizihiza ibi birori ko uyu ari umunsi u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu mwaka wose, by’umwihariko ibyakozwe n’abagore mu rugendo rwo kwiteza imbere, haba mu mibereho myiza ndetse no mu Bukungu.

Avuga kandi ko uyu ari umwanya wo kongera gushimangira ihame ry’Uburinganire mu iterambere ry’Umugore nka “Mutimawurugo”, mu rwego rwo kumwongerera ubushobozi no kumutinyura kujya mu bikorwa bitandukanye bizamura umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Meya Dr Nahayo, Ashimangira kandi ko Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore, ari n’umwanya wo kurebera hamwe imbogamizi zishobora kuba zigihari, zikagira uko ziganirwaho hagamijwe gushaka uko zikemurwa.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko yatoranijwe mu kwizihiza uyu munsi aho igira iti“ Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe”, Yavuze ko hashyizwe imbere gukomeza kubaka umuryango ushyize hamwe kandi utekanye, ndetse no gukangurira abawugize by’umwihariko uruhare rw’Abagore kubungabunga Ibidukikije, mu gukumira ibiza hamwe no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Abana bato bagaburiwe, bahabwa Amata.

Ibirori by’uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Umugore muri iki gice cy’Amayaga mu Murenge wa Nyamiyaga, byasojwe n’igikorwa cyo kugaburira abana bato no kubaha Amata, mu gihe kandi imwe mu miryango itishoboye yahawe ubufasha butandukanye burimo korozwa Inka, Ihene ndetse bahabwa ibikoresho birimo ibiryamirwa, ibijyanye n’iby’isuku n’ibindi.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →