Kamonyi: Meya Nahayo arasaba abakuze kwirinda gushuka abangavu

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere aravuga ko abangavu bakwiye kwirinda ibishuko bikoreshwa n’abagabo bagamije kubasambanya, aho usanga hari n’abo biviriyemo gutwara inda z’imburagihe. Asaba abakuze kutarebera ikibi, ahubwo bakaba ijosho ry’abato, bakabarinda abashobora kubangiriza ubuzima, bagaharanira gufatanya kubaka umuryango bihereye mu Isibo ugakomeza ku Mudugudu.

Meya Dr Nahayo, ibi yabitangarije mu gikorwa cya siporo rusange yabaye kuri uyu wa 05 Ukuboza 2021, igikorwa cyabereye ku kibuga cy’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta( Ste Bernadette) rya Kamonyi-ESB.

Iyi Siporo rusange, yitabiriwe n’abato n’abakuze.

Yagize ati” Nibyo koko byagiye bigaragara ko abangavu bakwiye kwirinda ibishuko kuko ababashuka nibyo bakoresha bagendereye kubatera inda ndetse n’ishimisha mubiri”.

Akomeza avuga ko ibi bikorwa n’abakuze kuko usanga aribo bafite amayeri yo kubashuka nyamara aribo bari bakwiye kubarinda. Ashimangira ko aba bato, aribo bakwiye kubakirwaho umuryango nyawo w’ejo hazaza. Asaba akomeje abakirangwa n’iyi mico mibi yo kwangiza abangavu kubireka kuko bibangiriza ubuzima.

Aha bari mu muhanda wa Kaburimbo berekeza ku kibuga cya ESB bagombaga guhuriraho bose.

Avuga kandi ko nubwo aba bangavu bashukwa n’abakabaye babarinda, aba ngo bakoresha amayeri menshi. Gusa ngo aba bangavu bakwiye kuba maso, bakirinda kugwa muri aya mayeri n’imitego yabo kuko aribo bazakora imiryango y’ejo hazaza. Avuga ko iyo ubuzima bwe bwangije agaterwa n’inda usanga n’uwo abyaye abaho nabi.

Muri aka karere ka Kamonyi, abangavu basaga 136 batewe inda mu mwaka wa 2020 naho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021 -2022 abasaga 93 nibo bamaze kumenyekana ko batewe inda.

Aha ni muri ESB Kamonyi.

Ni kenshi byagiye bigaragara ko abangavu baterwa inda ariko bagahishira abazibateye, bakanga kubavuga, ndetse ugasanga nyuma y’igihe runaka bongeye kuziterwa n’abazibateye mbere. Kuwa 25 Ugushyingo 2021, nibwo hatangijwe iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyi minsi, ifite insanganyatsiko igira iti” Wiceceka rwanya ihohoterwa rishingiye gitsina“. Si abangavu babwirwa gusa, ahubwo ni buri wese kugira ngo ikibi gicike, abafite ingeso n’imigambi mibi bafatwe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →