Kamonyi-Mugina: Hafatiwe imodoka yari ipakiye ifumbire nyogeramusaruro ya magendu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Werurwe 2019, Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAB 985X yavaga Kamonyi yerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye ifumbire nyongeramusaruro yo mu bwoko bwa Dap imifuka igera ku 12 ya magendu.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yitwa Ishami Peter w’imyaka 24 y’amavuko, ubwo Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Mugina yamujyanaga kuri sitasiyo atwaye iyo modoka ye n’ifumbire ahageze yahise asoka mu modoka ariruka ubu akaba ari gushakishwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko bakimara gufata iyo modoka bakomeje kubaza amakuru mu baturage bo muri uriya murenge wa Mugina niba uyu mushoferi wirutse ariwe nyiri fumbire abaturage bababwira ko ifumbire ari iya Mukeshimana Yvone w’imyaka 31 y’amavuko wo muri uwo murenge.

Yagize ati:” Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tujya mu rugo rw’uyu mugore usanzwe ari umucuruzi w’ibintu bitandukanye byinganjemo ibiribwa, tumubajije yatwemereye ko ifumbire ari iye yagiye agura n’abaturage bayihawe na leta. Twahise tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Mugina ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko iyi fumbire abaturage baba bayihawe na leta ngo ibafashe kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo batemerewe kuba bayigurisha kimwe nuko nta mucuruzi wemerewe kuyicuruza atabifitiye uburenganzira. Ni muri urwo rwego habaho ba rwiyemezamirimo bayirangura bazwi na leta bakayizana hafi y’abaturage ariko bakagira amabwiriza yo kutarenza igiciro leta iba yarashyizeho.

Yagize ati:” Iyo umuturage afashwe ayigurisha acibwa amande, noneho byagera ku wagiye ayigura akayipakira akazayigurisha mu buryo bwa magendu acibwa amande nk’abandi bose binjiza cyangwa se bacuruza ibicuruzwa bya magendu byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

CIP Karekezi yagiriye inama abacuruzi kimwe n’undi wese wifuza inyungu z’umurengera agacuruza ibintu mu buryo butemewe n’amategeko kubireka kuko nta cyiza cyabyo iyo abifatanwe bimugusha mu gihombo akishyura amande menshi ateganywa n’amategeko ndetse no gufungwa.

Akomeza avuga ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’ iterambere ryacyo kuko imisoro iba inyerejwe ariyo igihugu gikoresha mu guteza imbere abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bityo agasaba buri wese kuyirwanya kuko igira ingaruka mbi ku muryango mugari w’abaturarwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →