Kamonyi-Mugina: Impuhwe bagiriye abibye SACCO zibagejeje mu kwisobanura mu manza  

Abakozi batatu bakoreraga ikigo cy’imari cya SACCO Mugina mu karere ka Kamonyi, bahagaritswe ndetse birukanwa mu kazi bazizwa kwiba amafaranga abarirwa muri Miliyoni hafi enye. Ubuyobozi bwa SACCO aho kubashyikiriza RIB, bahisemo kubyumvikanaho, bamwe bemera kuyasubiza undi aranangira ndetse yatangiye inzira yo kurega, avuga ko yarenganijwe. Ubuyobozi buti“ izi ni ingaruka zo kutabashyikiriza RIB”.

Kuba ikigo cy’imari nka SACCO Mugina cyajya mu mishyikirano n’abakozi bacyo batwaye amafaranga ya Rubanda si ikibazo, kuba uwatwaye amafaranga yakwemera kuyasubiza nabyo si bibi, ariko nta nubwo bisimbura ko ukoze icyaha agihanirwa n’amategeko, ntabwo kandi binaha ikigo cy’imari gusimbura izindi nzego zikwiye kuba ziregerwa kugira ngo binabere isomo abandi, ubutabera bwubahirizwe.

Nibagwire Oliver, Umucungamutungo (Manager) wa SACCO Mugina yemereye intyoza.com ko aba bakozi bagihamwa no kuba baratwaye aya mafaranga asaga Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi, habayeho gushyikirana, bandika babyemera, babiri batangira kwishyura aho ubu avuga ko barangije ibyo bemeye.

Umwe muri batatu yareze SACCO ko yamwirukanye binyuranije n’amategeko

Nibagwire, avuga ko abakozi bemeye amakosa nyuma y’uko barangije kwishyura bahise birukanwa mu kazi. Umwe muri aba bakozi yanze kwishyura ndetse atangira inzira yo kurega aho yabanje ku mugenzuzi w’imirimo avuga ko yarenganijwe.

Nibagwire Oliver, avuga ko uyu wari umukozi wanze kwishyura abazwa agera ku bihumbi 156 by’amafaranga y’u Rwanda. Ati“ We ntabwo ari mu kuyatanga, aravuga ko yarenganye”. Ahamya ko aba bakozi aya mafaranga bari bayibye. Ati“ Bari bayibye kuko bayatwaye mu buryo butemewe”.

Kuba aba bakozi bafatwa nk’abibye amafaranga y’abaturage batarashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, uyu Nibagwire nk’umucungamutungo avuga ko bo bakimara kumenya ko amakosa yabaye, banditse amabaruwa basaba imbabazi, bagaragaza ko amafaranga bagomba kuyishyura, komite nyobozi ibaha igihe cyo kuyishyura barayarangiza nyuma barirukanwa ikibazo bagikemura batyo.

Ubuyobozi bwa SACCO Mugina butegereje kwitaba no kwisobanura ku mugenzuzi w’imirimo. Hagati aho buvuga ko nyuma yo kumenya umwanzuro uzafatwa aribwo nabo bazabona kumenya ikindi bakora. Gusa bahamya ko ibyo kuba bararezwe ari ingaruka z’impuhwe bagize bakanga gutanga abibye mu nzego zibishinzwe none bakaba aribo batangiye inzira yo kujya kwisobanura. Bavuga ko bitararangira, ko igihe cyo kuba SACCO yanarega kigihari ngo kuko hari n’ibyo bagishakisha byagiye bikorwa igihe kirekire, bityo nyuma yo kubikusanya bakaba batanga ikirego muri RIB.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →