Kamonyi-Mugina: Leta yaruhuye abaturage bajyaga gusiragira mu nkiko ku bw’irangamimerere

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2021, urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB rufatanije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina batangije igikorwa cy’iperereza ku miryango irenga 165 ivuga ko yasezeranye kuva mu myaka y’1960 kugeza mu 1994, ikaba itabonwa mu bitabo by’irangamimerere. Ni igikorwa abaturage bashimira Leta y’ u Rwanda kuko byasabaga kugana inkiko mu gihe bashaka bimwe mu byangombwa bibihamya.

Tembasi Yohani, umuturage w’Umurenge wa Mugina akaba yarashatse mu 1983 avuga ko kubaho nk’ingaragu kandi yarashatse byemewe n’amategeko bidakwiye. Avuga ko Leta iruhuye benshi nkawe kuba ibakoreye igikorwa cyagiye gisaba benshi kugana inkiko.

Ati “ Nubwo mu bigaragara nta kibazo gikomeye byari binteye, ariko ejo cyangwa ejobundi ntawamenya…., hari bagenzi banjye n’inshuti zagiye zikenera serivise zibasaba kugaragaza icyangombwa cy’irangamimerere bikaba ngombwa ko bagana inkiko, ariko njyewe Leta igiye kubinkorera nta kiguzi, ibijyane mu nkiko ntahageze!, ndayishima rero kuko wenda byari kuzangora nanjye ngize ibyo mbazwa cyangwa nkenera ku bijyanye n’irangamimerere”.

Mu miryango 165 yabaruwe, bigaragara ko ishobora kuzarenga, mu gihe bahawe kugera kuwa 28 Gashyantare barangije iki gikorwa.

Mukagatare Siperansiya, kuriwe iki gikorwa agifata nko gutabarwa kuvuye ku Imana. Ati “ Njyewe biranshimishije cyane, ubu ni Imana yo mu Ijuru, ni ubutabazi bwanjye kuko serivise zose mu rugo ni njyewe zireba nyamara mfite umugabo. Ubu ni ubutabazi bwanjye kuko si nari kuzabona amafaranga yo kujya mu nkiko mu gihe nari kuzakenera ibinsaba kugaragaza icyangombwa cy’uko nashakanye n’umugabo. Umugabo yigize ntibindeba nubu niwe babwiye ariko yaryumyeho ntiyanambwira mbwirwa na Mudugudu, ubwo ni njyewe byari kuzarushya, ugasanga abana banjye babuze Serivise kubera ababyeyi gito ariko ubu ndishimye kuko Imana niyo ibikoze”.

Nshimwimana Jean Marie Vianney, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mugina, aganira n’ikinyamakuru intyoza.com yagaragaje ko kuba umuturage yarasezeranye ariko ntagaragare mu bitabo by’irangamimerere ahanini byagiye biterwa n’impamvu zirimo amateka abanyarwanda banyuzemo mu 1994, aho byinshi mu bitabo by’irangamimerere byari mu byitwaga amasegiteri n’Amakomini byatwitswe, ibindi bikibwa. Ahamya ko kutisanga muri ibi bitabo ari ikibazo gikomeye ku muturage.

Benshi mu bagaragara muri iki gikorwa ni abantu bakuze.

Nshimiyimana, ahamya ko kimwe mubyo iki gikorwa kije gukemura ari ugutuma umuturage ahabwa serivise nziza kandi ku gihe kuko mbere hari ubwo yazaga akeneye serivise isaba ko agaragaza ko yashyingiwe, kubona ibibihamya bikamugora kugera no kuba yakwiyambaza inkiko nazo zigasaba ubushobozi rimwe na rimwe bamwe baba badafite.

Avuga kandi ko iki gikorwa no mubijyanye n’imibanire y’ingo kije kuba umuti w’umuryango, aho umugabo n’umugore ni bamara gusubizwa mu bitabo hazaba hari amategeko buri umwe yakwisunga kuko azaba ari umugabo cyangwa umugore w’undi mu buryo amategeko yemera.

Uyu musaza yaje yitwaje icyo kwa Padiri yahawe ashyingirwa. Avuga ko nta kibabaza nko kwita ingaragu mu mategeko ushaje.

Avuga ko ubu kubera kutaboneka mu bitabo by’irangamimerere, hari ubwo umwe yakoreraga undi ihohotera yakwiyambaza RIB cyangwa izindi nzego, bamutuma ikigaragaza ko uwo bafitanye ikibazo ari uwo bashakanye akakibura, bityo ugasanga amategeko ntacyo amufashije nk’umugabo cyangwa umugore wakagombye kuba arengerwa n’iryo tegeko ku bashyingiranwe n’ibindi.

Ashimangira ko abafite imitekerereze yo guhohotera bagenzi babo bitwaje ko nta kigaragaza ko basezeranye bagiye kubicikaho, bityo hakazagabanuka ibijyanye naryo ku kigero runaka kuko inzitizi benshi bitwazaga zikuweho, aho bazajya batinya kugongana n’amategeko.

Mukansonera Christine, umuturage waje gutangira ubuhamya umuryango afitiye amakuru(abaturanyi) ko wasezeranye, abona ko aya ari amahirwe bagize kuko Leta ibibakoreye nta kiguzi mu gihe we byamusabye kugana inkiko ubwo yakeneraga kujya gusaba ibyangombwa ashaka inguzanyo muri Banki. Avuga ko yasabwe ikigaragaza ko yasezeranye n’umugabo akiyambaza inkiko, aho asaga ibihumbi 40 byagiye ndetse n’umwanya yasiragiraga mu rukiko ava Mugina ajya Gihinga kubiburana.

Avuga ko kuriwe umuntu udafite amikoro ndetse na bamwe mu bageze mu zabukuru byari kuzabagora cyangwa se bikagora abana babo mu gihe bari kuzagera aho basabwa ibigaragaza ibijyanye n’irangamimerere, by’umwihariko ko bashyingiranwe byemewe n’amategeko.

Ifishi ya Batisimu ni kimwe mubihamya kuko idahabwa ubatizwa iwabo atari abakirisitu, kandi bivuze ko uba warasezeranye byemewe.

Kugeza ubu, Mugina ifite imiryango imaze kubarurwa 165 itagaragara mu bitabo by’irangamimerere. Ni agace k’amayaga ahahoze ari Komine Mugina yibasiwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho benshi bishwe hakanyizwa byinshi ibindi bigasahurwa.

Imiryango irimo kwitaba RIB irimo gusabwa kugaragaza bimwe mu bimenyetso birimo ibyangombwa bigaragaza ko umuntu yasezeranye( Attestation de Marriage ndetse ba Act de Naissance) n’ibindi birimo ibyangombwa byatangwaga cyera ku babaga bamaze gusezerana nk’icyemezo cy’inkwano, amafoto y’icyo gihe basezerana, indangamuntu za cyera zabaga zanditsemo izina ry’uwo mwashyingiranwe, ibyemezo byatangwana n’amadini n’amatorero, abahamya cg abagabo babizi n’ibindi.

Umukozi uhagaze ni uw’Umurenge ushinzwe irangamimerere, mu gihe uwo wicaye ari umukozi wa RIB.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →