Kamonyi-Mugina: Ni inde uzabazwa urupfu rw’uruhinja rwazize kudatabarirwa igihe

Mu kigo nderabuzima cya Mugina, uruhinja ruherutse kubura ubuzima ruvuka. Ni ikigo gisanganywe imodoka y’Imbangukiragutabara, ariko umushoferi w’amanywa yahawe Ibitaro. Ubwo umubyeyi yagiraga ibibazo mu kubyara, yabuze ubufasha ngo agezwe ku bitaro bya Remera-Rukoma, kugera ubwo uruhinja rubuze ubuzima ruvuka.

Ni inde uzabazwa urupfu rw’uru ruhinja rwabuze ubuzima ruvuka kubwo kudatabarwa?. Ubuyobozi bw’iki kigo Nderabuzima cya Mugina buvuga ko bwasabye ubutabazi bw’imodoka y’ibitaro mu gihe ibibazo byari bivutse ku mubyeri ariko igatinda kuhagera. Buvuga ko ku ruhande rw’Ikigo Nderabuzima, bahawe imodoka y’imbangukiragutabara n’abashoferi bayo 2, ukora amanywa ndetse n’uw’Ijoro ariko ngo imodoka ikaba ku manywa iba iparitse kuko umushoferi w’amanywa yatijwe ibitaro.

Igihe umubyeyi yagiraga ibibazo arimo kubyara(hari kumanywa), habuze ubutabazi kuri uyu mubyeyi, bahamagaje Imbangukiragutaba y’Ibitaro imara amasaha menshi itarahagera, birangira uruhinja rubuze ubuzima nyamara hari imodoka yicaye ku kigo nderabuzima.

Umuyobozi w’iki kigo Nderabuzima cya Mugina, Ruzigana Jean Damascene yahamirije intyoza.com ko nubwo bafite imbangukiragutabara imwe bahawe, igihe cy’amanywa ngo biyambaza imodoka z’ibitaro bya Remera-Rukoma. Avuga ko nta burenganzira bafite bwo gushaka umushoferi wagoboka aho rukomeye.

Ahamya ko bagifite abashoferi 2 nta kibazo bagiraga. Ati“ Twebwe tugifite abakozi 2 nta kibazo twagiraga cy’imikorere ya ambilansi ( Imbangukiragutabara)”. Akomeza avuga ko gupfa k’uru ruhinja abibona nk’ibyago bisanzwe nubwo ahamya ko byabaye bahamagaye Imbangukiragutabara igatinda.

Ati“ Ni nk’ibyago byabaye nka kumwe mbese umunsi uba wageze bikaba, kwa muganga n’ubundi abantu bamwe barakira ariko uziko n’ubundi abantu baranapfa”. Avuga ko yasabye ibitaro uburenganzira bwo kuba bashaka umushoferi igihe bafite ibibazo bikomeye ariko ngo ushinzwe abakozi amubwira ko baba babyihoreye.

Uyu muyobozi, yemera ko mu gihe nta mushoferi bafite, uretse n’ibi byabaye ngo hashobora no kuba ibirenze. Ati“ Birumvikana ko umuturage yahagirira ibyago, ahubwo hashobora no kubaho ibyago binarenze”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Theogene avuga ko umushoferi w’amanywa w’imbangukiragutabara y’iki kigo koko yatijwe ibitaro kuko uwo bari bafite yari amaze gupfa. Avuga ko basabye Minisiteri ifite abakozi mu nshingano kubaha abandi bashoferi, aho ngo mu minsi mike yizeye ko baba babafite.

Kuba ubuyobozi bw’Ibitaro bwarangiye ikigo Nderabuzima gushaka umushoferi wagoboka aho rukomeye hirindwa ko ubuzima bw’abaturage bwajya mukaga, Dr Jaribu avuga ko atari ibitaro byanze, ko ari amategeko. Ati“ Ntabwo twanze, ahubwo amategeko niyo atabyemera. Ntabwo ari twembwe”.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iby’iki kibazo batigeze babimenya. Gusa na none ngo ibijyanye no gushaka abakozi hari urwego rubifitiye ububasha bitanyuze mu nzira z’ubusamo.

Kubwa Visi Meya Uwamahoro, avuga ko bagiye kugira inama ikigo Nderabuzima cya Mugina kigafata umushoferi bafite w’ijoro akajya akora amanywa kuko ngo niho haba akazi kenshi, hanyuma ngo ajye afata amasaha aruhuke ku buryo mu gihe na n’ijoro hagize ikibazo gikomeye kiba yakwitabazwa mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.

Kugeza ubu mu bigo Nderabuzima bisaga 12 biri mu karere ka Kamonyi, ibifite Imbangukiragutabara ni iki cya Mugina ho mu Murenge wa Mugina, icya Gihara ho mu Murenge wa Runda, Ikigo Nderabuzima cya Kayenzi ho mu Murenge wa Kayenzi hamwe n’icya Nyagihamba ho mu Murenge wa Nyarubaka. Iyi ya Nyagihamba ni iy’Ababikira yarapfuye, ariko ngo hagiye gutangwa imbangukiragutabara ku Kigo Nderabuzima cya Musambira izajya inunganira Nyagihamba mu gihe iyaho yapfuye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →