Kamonyi-Mugina: Nyirahabineza abeshejweho no guhonda amabuye kugira ngo afashe umwana kwiga

Atuye mu kagari ka Mbati, Umudugudu wa Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi. Azinduka iyarubika akajya guhonda amabuye avamo Konkasi mu Murenge wa Nyamiyaga kugira ngo abashe kubaho n’abana. Amafaranga menshi akorera ntarenga 600 y’u Rwanda ku munsi. Aya, ni nayo ashakamo ayo kwishyurira umwana ishuri, hakaba n’uwo buri wa mbere w’icyumweru ajya guhingira ku ishuri nk’umubyizi usimbura amafaranga yakamutangiye yo kurya. Asaba Leta n’undi mugiraneza wese kumutabara.

Ku myaka 50 y’amavuko, Nyirahabineza Beatha avuga ko afite abana 5 barimo batatu asigaranye mu rugo kuko abandi bagiye kwishakishiriza ubuzima. Avuga ko muri aba bari mu rugo hari uwiga muri Vunga ya ruhango, aho asabwa kumwishyurira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 96 buri gihembwe. Hakaba n’undi wiga mu ishuri ribanza rya Mbati, aho uyu we buri wa mbere ajya guhingira ikigo mu kimbo cyo kwishyura amafaranga ye yo kurya ku ishuri.

Nyirahabineza yicaye ahonda amabuye ngo abone Konkase.

Nyirahabineza, ubarizwa mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe butavuguruye, buri munsi azindukira mu Murenge wa Nyamiyaga aho ahonda amabuye hakavamo konkasi ikoreshwa mu bwubatsi. Ahamya ko ibi nabyo ari ukubura uko agira kuko bitabasha kumuha igisubizo cy’ibibazo yikoreye birimo imibereho mibi, ariko kandi no kumufasha kwishyurira abana ishuri by’umwihariko uwiga ayisumbuye ari nawe avuga ko ibye bimugora cyane kuko asabwa ibirenze kure ubushobozi.

Uyu mubyeyi, avuga ko uyu umwana we urimo kwiga ayisumbuye ari umuhanga. Ko yiga amashuri abanza yatsinze ikizamini cya Leta akabura amafaranga amujyana ku kigo yari yoherejweho ngo akomeze amasomo. Icyo gihe, yahisemo kujya mu burezi bw’imyaka 9 ageze mu mwaka wa Gatatu akora ikizamini aratsinda, yoherezwa kwiga mu Ruhango, ariko kubona amafaranga y’ishuri bikaba ari ikibazo gikomereye Mama we kugera aho asaba ubufasha yaba Leta n’undi wese wamugirira neza.

Aho azinduka ahonda amabuye, amafaranga menshi akorera ku munsi ntabwo arenga magana atandatu(600fr) kuko ikijerekani bapimamo bakibarira amafaranga 130 kandi yakoze cyane nibura ahonda ibijerekani 5 hakaba n’ubwo ntabyo abona.

Avuga ko ikigo uyu mwana yigaho amaze kukigeramo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200 atazi iyo azakura, aho kandi no mu ishyirahamwe abamo nabo bamugurije ayo aheruka kumuha ngo ajyane ku ishuri, nayo bikaba bigoye kuyabona.

Ikijerekani cyuzuye Konkasi kishyurirwa amafaranga 130.

Nyirahabineza, avuga ko yitabaje ubuyobozi ngo bumufashe muri ibi bibazo bimuremereye, ariko ko nta gisubizo arabona. Avuga ko atarabasha kugera mu buyobozi hose kuko abifatanya no gushaka imibereho kugira ngo abone ibimutungira umuryango, ariko kandi anafashe abana kwiga nubwo bitamworoheye.

Mudaheranwa Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbati yabwiye intyoza.com ko ikibazo cya Nyirahabineza Beatha, yabajije Mudugudu we akamubwira ko uyu mubyeyi yafashijwe agahabwa inka muri gahunda ya Girinka.

Gitifu Mudaheranwa, avuga ko ubuyobozi niba bwaramuhaye Inka kandi ikaba ishobora kubyara, akwiye guhera aho akaba yajya akuraho ibyo akeneye mu gihe nta bundi bufasha buhari. Gusa na none, akomeza avuga ko yakomeza akegera ubuyobozi kugira ngo aho bishoboka afashwe. Avuga kandi ko nubwo nta mugabo afite kuko uwo bahoranye batandukanye, ko yamushaka akamubwira akajya agira uruhare mu kumufasha ibyo bibazo byose.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →