Kamonyi-Mukunguri: Huzuye uruganda rwa “Kawunga”

Niyongira Uzziel, umuyobozi w’uruganda rusanzwe rutunganya umuceli rwa Mukunguri, avuga ko bujuje urundi ruganda rwa Kawunga, ruje gutanga ihiganwa ku isoko rya Kawunga haba mu bwiza no mu buryohe. Abatunganyaga n’abacuruza akawunga kadasobanutse babe bahigama.

Mu mu gihe cy’ukwezi hatagize igihinduka, uruganda rutunganya akawunga rwuzuye mu Murenge wa Mugina ahazwi nka Mukunguri ruraba rusohoye akawunga ka mbere ku isoko. Ni akawunga ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko kazaba kari ku rwego rwa mbere, haba mu bwiza ndetse no muburyohe.

Inyubako z’uruganda rwa Kawunga ziri ku musozo.

Niyongira, avuga ko uru ruganda rugiye gutangira rutunganya Toni 30 ku munsi, ko bafite imashini zigezweho n’ibindi bikoresho nkenerwa mu gutunganya aka kawunga ku buryo ku isoko kazishimirwa na buri wese.

Ku kibazo cy’ahazava umusaruro w’ibigori bizatunganywa bigakurwamo akawunga, avuga ko iki bagikemuye, ko bafite umusaruro mwiza uva mu bahinzi ba Kamonyi, ariko kandi ko ngo unabaye muke bashakira no hirya no hino mu gihugu bakagura ibigori byiza bakeneye kubyaza akawunga bifuza.

Imashini zose zamaze kugezwa mu ruganda.

Ku kijyanye n’akawunga bagiye gushyira ku isoko, agira ati “ Twiteguye guha abantu akawunga kari ku rwego rwiza kurusha agasanzwe ku isoko”. Avuga ko ibi babishingira ku bikoresho ndetse n’ubwiza bw’umusaruro bazakuramo akawunga n’uburyo bazagatunganya.

Akawunga kazasohoka muri uru ruganda, kazaba gafunze mu buryo bw’ibiro bitanu(5kg), ibiro icumi(10kg) ndetse n’ibiro makumyabiri na bitanu(25kg). Aha ngo ni mu buryo bugamuje gutuma yaba ushaka bike n’ushaka byinshi bose bisanga mu bushobozi bwabo.

Mu gihe uru ruganda rwa Kawunga rurimo kuzura, aha Mukunguri hasanzwe uruganda rw’umuceri, aho hari ubwoko buzwi cyane ku izina rya “ Buryohe”, hasanzwe n’uruganda rw’ibicanwa bizwi nka “ Briquette”, bikurwa mu bisigazwa by’umuceri utunganywa n’uruganda. Nyuma y’uru ruganda rwa Kawunga ngo baranateganya gukomerezaho bagakora uruganda rw’ibiryo by’amatungo. Ni agace bigaragara ko uruganda rw’umuceri rushaka gushyiramo inganda nyinshi zirushamikiyeho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →