Kamonyi-Musambira: Amwe mu mafoto yihariye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi(amafoto)

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2022, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Musambira, bafatanije n’Abanyamusambira muri rusanjye bahatuye n’abatahatuye, ababatabaye, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bwatanzwe, basabwe kuba Umwe, kurwanya amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose.(amafoto).

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa cyo kwibuka;

Senateri Mugisha Alexis ashyikirizwa indabo zo gushyira ahari urwibutso rw’Abatutsi bishwe iruhande rw’ikiraro cya Kayumbu.
Mayor wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere.
Gitifu b’Imirenge. Uhereye ibumoso ni; Gitifu wa Kayumbu, uwa Nyarubaka, uwa Musambira n’uwa Gacurabwenge bari Kayumbu hasi ahabanje gushyirwa Indabo.
Abagize inzego z’umutekano.
Perezida wa Ibuka Kamonyi.
Padiri na Pasiteri bunamira inzirakarengane.

Aha, bari bagarutse ku kibuga cya kiliziya Gatolika ya Musambira ahabereye umuhango wo Kwibuka.
Senateri Mugisha Alexis ashyira indabo ku rwibutso ruri iruhande rwa Kiliziya, ahahoze hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe, ikahakurwa ijyanwa mu Rwibutso rwo Mukibuza.
Depite Rwaka.
Mayor wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere.
Inzego z’umutekano.
Ba Gitifu b’imirenge itandukanye barimo n’uwa Musambira na bagenzi be bamutabaye.
Perezida wa Ibuka Kamonyi.
Abahagarariye Amadini n’Amatorero.
Abikorera.

Perezida wa Ibuka Musambira.

Padiri asengera imbaga yaje kwibuka.
Munyankumburwa Jean Marie watanze ikiganiro ku mateka.
Uwatanze ubuhamya.
Umuhanzi Bonhomme watanze ubutumwa mu ndirimbo.
Umuhanzi ukiri muto, watanze ubutumwa mu ndirimbo yibutsa Ababyeyi kubwira abana amateka ya Jenoside.
Bamwe mu bitabiriye Kwibuka.

Senateri Mugisha Alexis, yabwiye abakiziritse ku ngengabitekerezo ya Jenoside ko bameze nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu Inka yarariwe cyera.

Imibiri 4 yabonetse niyo yagiye gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwo mu Kibuza.

 

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →