Kamonyi-Musambira: Ikamyo yikoreye Toni za Pate Jaune yaguye mu ry’Abasomali

Mu rukerera rw’uyu wa 30 Nyakanga 2022, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ahazwi nko mu ry’Abasomari ho mu karere ka Kamonyi, haguye ikamyo yari yikoreye toni za Pate Jaune( Patejone) zari mu mifuka ifunze yanditseho USAID. Iyi kamyo yamanukaga yerekeza Muhanga nubwo bitazwi nyiri zina aho yari ijyanye umuzigo.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza yageraga ahabereye iyi mpanuka, yasanze ikamyo yarenze umuhanda wayo, irenga ibisima byashyizwe muri iri korosi ry’ahazwi nko mu ry’Abasomari rikunze kutorohera ibinyabiziga, imanuka mu gashyamba, imifuka yari ipakiye yuzuyemo ifu ya Patejone isandara ku bwinshi aho impanuka yabereye.

Amakuru intyoza.com yabashije kumenya ni uko iyi kamyo nubwo yaguye aha hantu, yari kumwe n’izindi ngenzi zayo enye byerekezaga hamwe, ariko zo nta kibazo zagize. Umushoferi umwe niwe wakuwe muri iyi kamyo bigoranye mu ma saa mbiri za mu gitondo ashyira saa tatu. Yari muzima, ahita ajyanwa kwa muganga.

Impamvu y’iyi mpanuka ntabwo iramenyekana kuko na Shoferi wakavuze uko byagenze yajyanywe kwa muganga. Abayobozi batandukanye barimo Meya wa Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi n’izindi nzego bari aho impanuka yabereye. Ni mu gihe bamwe mu baturage bari bahuruye babwiye umunyamakuru ko bababajwe n’iyi mpanuka, ariko kandi bikabababaza kurushaho kuba iyi fu bamwe bavuga ko badaheruka kumva uburyohe bwayo batabashije kuyifataho ngo bajye kunywa agakoma cyangwa se bakore ubugari bwayo. Gusa ngo hari abataviriyemo aho.

Aho imodoka yaguye, barimo barwana no gukuramo shoferi.
Bamwe mu bahuruye, bakumiriwe kwegera ahamenetse Patejone ngo hato hatagira abakubagana bakiha kuri iyi fu bavuga ko badaheruka.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →