Kamonyi-Musambira: Polisi y’u Rwanda yatuje umuryango mu nzu ya Miliyoni 18

Ku gicamunsi cy’uyu wa 25 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bamurikiye umuryango wa Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes, inzu y’agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 18 y’u Rwanda. Iyi nzu, iherereye mu Mudugudu wa Ruvumura, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira.

Mu ijwi rito ry’izabukuru n’uburwayi avuga ko afite, Umusaza Sumwiza yashimiye Polisi y’u Rwanda agira ati” Ubu mu mbona mpagaze aha ng’aha maze iminsi ndwaye, nubwo ndwaye kubashimira, utabashima yaba ari muntu ki se!?, yaba atari umuntu”.

Mu ijambo rishima, yasabye Se wabo ugaragara nk’ugifite agatege kuvuga mu izina rye, yagize ati“ Ibyo abantu babona ni byinshi ariko nti babibona kimwe kuko nabyo biba bitameze kimwe. Ibyo twibonera ni byiza kandi ibyiza barabishima. Kugira neza ni ibintu bidatungura Abanyarwanda kuko ntabwo bije nonaha. Byari umuco ushingira mu gukunda, mu gufatikanya, mu gufasha abatishoboye no gushyigikira ibyagezweho. Turabashimiye byimazeyo nka Polisi y’u Rwanda n’abo muhagarariye, uwabatumye”.

Akomeza ati “ Iyi nkunga muduteye ni inkunga itangwa n’abazi gutanga, itangwa n’abagira neza, kandi Leta yacu igira neza, ikunda abo iyobora. Ntibahungabanya, ahubwo irababungabunga. Dushimiye Polisi y’u Rwanda yatekereje kuri aba bana bacu, imaze kureba imbere n’inyuma uko bameze ikabashakira amasaziro meza. Inkunga muteye uyu muryango wacu turabashimiye twimazeyo, dushimiye na Leta muhagarariye iba yabatumye, muyitubwirire ko inkunga mwaduteye tuyishimye”.

CP Bruce Munyambo.

Komiseri muri Polisi y’u Rwanda, Bruce Munyambo wavuze mu izina ry’Umuyobozi mukuru wa  Polisi utabonetse ku bw’impamvu z’akazi, yashimiye ubufatanye buri hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Abaturage na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano w’Abaturage n’ibyabo. Yashimye by’umwihariko ubufatanye bwabayeho mu gikorwa cyo kubakira uyu muryango inzu.

Yagize kandi ati “ Polisi y’Igihugu irishimye cyane ku bw’iri cumbi muzehe Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes babonye. Turabasaba kugira ngo uyu muco mwiza wo gufatanya dukura mu muco Nyarwanda ukomeze. Twabizeza yuko igihe cyose muzajya mutwitabaza nkuku, turahari kandi twiteguye gufatanya namwe kugira ngo habeho iterambere ry’abaturage”.

Umusaza wahawe inzu na Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera wari kumwe n’itsinda rya Polisi ryaje gushyikiriza uyu muryango iyi nzu, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi Polisi y’u Rwanda ikora hirya no hino mu gihugu bijyanye no gukorana n’abaturage. Avuga ko agaciro k’inzu yahawe uyu muryango ari amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 18. Ashimangira kandi ko byose kugenda neza byavuye mu bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage, ko niyo Polisi yatanga amafaranga yose yo kuyubakisha atariyo yazana abafundi, abayedi n’ibindi byakoreshejwe mu kubaka.

CP Kabera, ashimangira ko iyi nzu isobanuye ikintu gikomeye cyane kubera ko byerekana ko Polisi yegereye abaturage, ko abaturage nabo barushaho kuyizera, ko kandi bishyira isano ya bugufi hagati yabo ituma n’aho Polisi itari baba bahari bagatanga amakuru, bavuga ibitagenda neza aho batuye bityo Polisi ifatanije n’izindi nzego bakaba batabara. Ashimangira ko mu gihugu hose, mu turere twose hari ibikorwa bitandukanye Polisi itegura gukora, byose mu nyungu z’iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.

Uhereye iburyo; CP Kabera, CP Munyambo, Mayor Tuyizere, Umusaza Sylvan wahawe inzu.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’iki gikorwa cyiza cyo kubakira umuturage ndetse n’ibindi bikorwa ikora mu neza y’ubuzima bwiza n’iterambere ry’umuturage.

Meya Tuyizere yagize kandi ati“ Aka gasozi gafite umugisha kubera ko Polisi y’Igihugu cyacu yahageze.Tutayifite umutekano ntiwashoboka, ariko buriya umutekano uri mu ngeri nyinshi, kuko iyo umuturage adafite aho aba umutekano uba wahungabanye. Turabashimira rero ko twabagejejeho igitekerezo cy’uko uyu muryango tubona udafite imibereho myiza, ishobora kubageza mu mutekano utari mwiza bakemera kudutera inkunga, iyi nzu nziza y’akataraboneka kuri uyu musozi ikahubakwa”.

Akomeza avuga ko uretse n’iyi nzu yatashywe, hari n’izindi zirimo kubakwa hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi. Ati“ Turashimira ko ibyo Polisi idufasha ibikora neza cyane ku buryo biba icyitegererezo bikaba binaryoheye ijisho. Mbashimiye umwanya mwafashe mukaza kutumurikira ku mugaragaro iyi nzu y’aba babyeyi bacu, y’umwe mu Besamihigo wari ukeneye aho kuba, ubu ni ikibazo kimwe gikemutse mu bibazo byinshi by’abadafite aho kuba habereye Umunyarwanda. Turizera ko ubu bufatanye buzatuma uyu mwaka n’abaturage bose badafite aho kuba habereye bazaba bahafite kuko twanabishyize mu mihigo. Ubu dufite kubaka inzu 650. Ubufatanye buzatuma twesa Imihigo dufatanije”.

Inzu yatashywe, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro( Salon), harimo ibikoresho byose nk’intebe, ameza, akabati, ibitanda na Matora n’ibyo kwiyorosa. Ifite kandi ubwiherero n’aho gukarabira, ikagira ububiko, igikoni gifite amashyiga ya kijyambere n’ibindi, byose byakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Akarere ka Kamonyi n’abaturage.

Inyuma mu gikari cy’inzu.
Mu ruganiriro.
Kimwe mu byumba 3.
Ikindi cyumba.
Ifoto rusange.
Inzu uyirebeye mu gikari uri inyuma yayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →