Kamonyi-Musambira: Umubyeyi urarana n’inka ye n’abana 4, avuga ko asa n’uwatereranywe n’ubuyobozi

Yitwa Mukankusi Clementine, umubyeyi w’imyaka 49 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Kamayanja, akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira. Ahangayikishijwe n’imibereho mibi avuga ko abayemo we n’abana bane, aho bararana n’inka yagabiwe n’Umukuru w’Igihugu muri Gahunda ya Girinka. Inzu bararamo n’iyi Nka, ni icyumba kimwe akodesha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu(3.000Frw). Abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe butavuguruye. Avuga ko yasenyewe n’ibiza mu myaka itatu ishize ariko ubuyobozi bukamutererana.

Mukankusi, aganira na intyoza.com avuga ko imyaka ibaye itatu asenyewe n’ibiza, aho ngo nyuma yaje gushyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa ariko akaza kubwirwa ko yarukuweho kuko ngo hari “Ibidega” yakoze, bityo n’amabati yagombaga guhabwa agahabwa abandi. Gusa we ibyo “Bidega”, avuga ko ntabyo azi, ko icyo azi ari uko yakoze uko ashoboye ngo abone aho kuba, akazamura inzu ariko akabura inkunga y’ubuyobozi.

Uyu mubyeyi yazamuye inzu aho indi yahoze, akora uko intege ze zingana, abura iz’ubuyobozi. Ayo mategura atwikiriye hejuru, avuga ko ari uburyo bwo gukingaho ngo imvura itayisenya yose.

Avuga ko hari abagiraneza 2 barimo na AVSI, bashakaga kumufasha mu buryo bwo kumuha isakaro ariko akimwa ibiti n’ubuyobozi kandi we yari yabashije kuzamura inzu kuko yabonaga gutegereza kuzubakirwa byazagorana mu gihe imibereho ye n’abana yarushagaho kujya habi.

Ibyo kuzamura inzu nabyo, avuga ko byasabye ko agurisha akarima yari afite ku mafaranga bihumbi 100 y’u Rwanda, ndetse agwatiriza inka yahawe ku bihumbi 130 by’u Rwanda kugira ngo abashe gukora ibyo yasabwaga n’abamwizezaga kumuha isakaro mu gihe ibindi yaba abirangije. (Aha, kugwatiriza inka ni uburyo umuntu ngo aguha amafaranga ukazamuha iyo izabyara kuko yari yaramaze kwitura).

Imbere hari aho imvura yabigushije.

Mukankusi, avuga ko Gitifu w’Umurenge yahamagawe na babiri mu bashakaga ku mufasha bagira ngo bumve ko umurenge hari icyo wakora ku byaburaga aribyo biti, ariko ngo agasubiza ko uyu muturage hari “Ibidega” yakoze hanyuma ibyagombaga ku muhabwa bigahabwa undi.

Ni mu gihe uyu Mukankusi we agira, ati” Nibaza ibidega nakoze bikanshobera, nta muntu natutse, nta muntu nishe, nta muntu nabwiye nabi, nayobewe ibidega nakoze ibyo aribyo”. Akomeza avuga ko hari ubwo yagendaga abeshywa kenshi n’ubuyobozi ko amabati ye n’abandi ari i Rukoma ahari ububiko, ariko agasiragizwa kenshi mu buyobozi ashaka igisubizo, aho byarangiye ntacyo afashijwe.

Aho ahagaze niho we n’abana barara, ku mugoroba inka bakayinjiza aho ubona yerekeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira n’uw’Akagari ka Karengera ntabwo bahuza ku kibazo cy’uyu muturage. Gitifu w’Umurenge avuga ko ikibazo atakizi. Ati “ Icyo kibazo ntacyo nzi rwose, ntabwo nkizi, abaye ari ku rutonde yazafashwa nkuko abandi bafashwa”.

Akomeza avuga ko abaye anafite umuterankunga( abo yabonye baragiye), ngo byaba ari byiza, bikaba inyungu z’umurenge. Asaba ko yakwegera ubuyobozi by’umwihariko ushinzwe imiturire.

Aha ni aho inka irara.

Ni mugihe Gitifu w’Akagari ka Karengera we ahamya ko ikibazo akizi, ko ndetse azi ko uyu muturage yasenyewe n’ibiza mu myaka ibiri ishize nubwo nyirubwite avuga ko hashize itatu. Gitifu w’Akagari, yabwiye intyoza.com ko uyu muturage ari ku rutonde rw’abasenyewe n’ibiza bagomba kubakirwa mu mwaka wa 2021-2022.

Kuba uyu mubyeyi hamwe n’abana be bararana n’inka, Gitifu w’Akagari avuga ko ibyo atabizi, ko icyo bakoze basabye umuturage kumutiza aho kuba nubwo nabyo bidasobanurwa ngo byumvikane kuko umuturage avuga ko aho aba yishyura ubukode bw’ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda, ahubwo ubu ngo akaba afite ikibazo ko bari kumusaba kwishyura ibihumbi bitanu atabibona agashaka ahandi ajya.

Kumanywa, inka iba iri aho mu kiraro cy’aho nyirayo acumbitse, bwakwira ikinjizwa mu nzu.

Uyu mubyeyi n’abana be bane, babiri nibo bari kwiga, umwe yavuye mu ishuri mu gihe undi yarangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza akicara. Avuga ko kubacira inshuro n’ubuzima abayemo, afatanya no kwishyura iyi nzu bitamworohera, ko icyamubera cyiza yafashwa kugira aho aba kuko yabashije kwizamurira inzu, aho avuga ko we yari yagerageje uko ashoboye, ko bitinze imvura yazongera ikayisenya nkuko byigeze kuba akarwana no kuzamura ahari haguye.

Uyu Mukankusi Clementine, avuga ko kubaho kwe no gutunga abana biva mu kujya guca inshuro, aho akorera ibyo kurya cyangwa se yaba ari ikiraka yabonye agahembwa amafaranga y’u Rwanda igihumbi ku munsi. Yizera ko nubwo atabaniwe neza n’ubuyobozi mu bihe byashize, ko ngo igihe gikwiye azafashwa kubona aho aba bityo akabasha kwita ku bana. Ashimira bamwe mu baturage bagiye bamufasha uko bashoboye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →