Kamonyi-Musambira: Umuturage yicishijwe inkoni azizwa inanasi yafatanwe

Abineza Cyprien, umuturage w’imyaka 31 y’amavuko, yafashwe n’abanyerondo barimo bataha mu Mudugudu wa Bitsibo, Akagari ka Rukambura, Umurenge wa Musambira, kuri iki cyumweru cya tariki 17 Mutarama 2021. Bamufatanye umufuka urimo inanasi bakeka ko yazibye, bamushyikiriza abakozi b’aho yazikuye baramukubita kugeza apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Mpozenzi Providence yemereye intyoza.com ko uyu Abineza Cyprien yahuye n’abanyerondo batahaga mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, baramufata bamukekaho ubujura, baramujyana bamushyikiriza abakozi b’umugabo witwa Munyeshuri Faustin aho bakekaga ko yibye ibyo afatanwe, ari naho yakubitiwe kugera apfuye.

Gitifu Mpozenzi avuga uko byagenze, yavuze ko mu rukerera ubwo Abineza yahuraga n’abanyerondo bari mu nzira bataha yari yikoreye umufuka urimo inanasi, bakeka ko yazibye, niko kumufata bamushyikiriza abakozi ba nyiri umurima, baramwihanira.

Yagize kandi ati“ Ni umuntu bafashe wakekagaho kwiba mu murima w’uwo mugabo nuko bakora ikosa ryo kumufata baramwihanira nyine”. Akomeza avuga ko nyiri uyu murima ukorerwamo ubuhinzi n’ubworozi yibera I Kigali, ko ibyakozwe ari abakozi be bamukorera.

Munyeshuri Faustin, nyiri uyu murima akaba n’umukoresha w’aba bakozi bakubise uyu muturage Abineza agapfa, yabwiye intyoza ko nta byinshi azi kubyabaye kuko atari ahari, ko nawe abyumva kuri terefone, ko kandi atabashije kuhagera kubera gahunda ya guma mukarere.

Uyu Munyeshuri, yabwiye umunyamakuru ko ikibazo cy’aba bakozi be bakubise Abineza kugeza apfuye kiri mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, aribwo burimo gubikurikirana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →