Kamonyi-Mutation: Twakoze impinduka zigamije iterambere no kugera ku ntego zacu-Meya Nahayo

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu ihererekanyabubasha hagati ya Gitifu w’Umurenge wa Runda wasimbuwe n’uwakoreraga mu Murenge wa Mugina, yavuze ko impinduka zakozwe( Mutation) bimura aba bayobozi kimwe n’abandi, ko byakozwe hagamijwe iterambere no kugera ku ntego nk’Abesamihigo. Ko bitakozwe nko guhana. Yasabye Ubumwe mu bakozi n’Abafatanyabikorwa, hagamijwe ko umuturage aba ku isonga.

Ubwo kuri uyu 22 Nyakanga 2022, Meya Dr Nahayo Sylvere yari mu Murenge wa Runda mu ihererekanyabubasha hagati ya Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wahawe kuyobora uyu Murenge, akuwe mu Murenge wa Mugina akaza gusimbura Mwizerwa Rafiki wajyanywe mu Murenge wa Kayenzi, Dr Nahayo yagize ati“ Twizeye ko noneho ikipe yuzuye neza, kandi twizeye ko tugiye gutsinda kurushaho. Twakoze impinduka zigamije iterambere, zigamije kugera ku ntego zacu twiyemeje nk’Abesamihigo”.

Mbere yo kuza mu ihererekanyabubasha i Runda, Dr Nahayo Sylvere yabanje ku Mugina, hakorwa iya Ndayisaba na Mandera.

Meya, Yashimangiye ko impinduka zakozwe atari izigamije kugira uhanwa kuko ngo nta wahanisha umuntu ku mwimura amujyana ahandi. Avuga ko uwakoze amakosa kimwe n’uwananiwe gukora, bashobora gusezererwa, kwirukanwa cyangwa se guhabwa ibindi bihano.

Dr Nahayo Sylvere, yashimiye Gitifu Mwizerwa Rafiki igihe amaze akorera muri uyu Murenge, ibyo yari amaze kugeraho, ariko kandi avuga ko ibyagezweho muri uyu murenge, byatewe n’ubufatanye n’abandi, ko atari Gitifu(ES). Yashimangiye ko uburyo system(imiterere) y’Ubuyobozi yubatse, itubakiye ku muntu umwe gusa, ko ahubwo yubakiye ku gukora nk’ikipe imwe, aribyo byashoboje Gitifu Rafiki. Yanasabye ko ubwo bumwe, uko gufatanya byakomeza no kuri Gitifu mushya, Ndayisaba Jean Pierre Egide.

Gitifu Mwizerwa ibumoso, Ndayisaba hagati, Dr Nahayo Sylvere iburyo bari mu biro by’Umurenge wa Runda.

Meya Nahayo, yasabye kandi ko Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide n’abo bari kumwe bashyira imbaraga nyinshi mu; Kwibanda ku mihigo ya Mobilization (ubukangurambaga) mu bifite aho bihurira cyane n’abantu benshi kuko ngo umutungo wa mbere uhari ari abantu, ko kandi arizo mbaraga zihari. Yanasabye kongera imbaraga mu kwegera abaturage no kubaha Serivise nziza hagamijwe kwesa imihigo.

Mu bindi byo kwitabwaho, Dr Nahayo Sylvere yasabye ko abakozi bagomba gushyira imbere kuvugana hagati yabo( Communication), gutanga amakuru no kuyasaba, ko kandi bakwiye kubigenderaho ndetse bakabyubakiraho kuko bizabafasha muri byinshi.

Abakozi b’Umurenge n’Abafatanyabikorwa i Runda bari babukereye.

Yanabibukije muri rusange ko bakwiye kwegerana ubwabo, bakegera abaturage ndetse by’umwihariko n’abafatanyabikorwa, kuko ataribo iteka bakwiye kuza babasanga, ko ahubwo nk’abayobozi bagomba kubasanga, bakabashaka kugira ngo bafatanye kubaka ibyiza bishingiye ku iterambere riha agaciro umuturage, rijyana n’icyerekezo cy’Igihugu.

Yashimiye Abafatanyabikorwa badahwema gufasha ubuyobozi kugera ku ntego z’ibikorwa biba byateguwe. Yongeye kwibutsa ko atari abafatanyabikorwa bakwiye guhora baza basanga ubuyobozi, ahubwo ko nabwo bukwiye kubasanga ndetse kenshi. Yabijeje Ubufatanye, abibutsa ko nk’ubuyobozi bubakeneye kugira ngo binjirane neza muri gahunda yo gushyira “umuturage ku Isonga”.

Gitifu Ndayisaba yahawe impano i Runda.

Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide, yavuze ko ibyagezweho mu Murenge wa Runda ahawe kuyobora ari byinshi byiza kandi bisaba gusigasirwa no kongeraho ibindi. Yahamije ko icyo amaso ye yamweretse ari uko ari mu maboko meza y’abiteguye kumufasha kwesa imihigo, baba abakozi bazakorana ndetse n’Abafatanyabikorwa, bagamije guteza imbere umuturage no kwesa imihigo.

Yagize ati“ Ndagira ngo mbizeze ubufatanye, aho muzankenera hose ndahari, nanjye kandi nzabakenera kenshi kugira ngo tubashe guteza imbere Umurenge wa Runda nkuko ari gahunda y’Igihugu, gushyira umuturage ku isonga, kuzamura ibikorwa bimuteza imbere, nibyo tuzafatikanya. Ubushake ndabufite kandi ni dufatikanya tuzagera kuri byinshi”.

Gitifu Mwizerwa yashimiwe aho yari agejeje Runda.

Gitifu Mwizerwa Rafiki, nyuma yo kwereka uwamusimbuye ibyari bimaze kugerwaho ndetse n’ahakenewe gushyirwamo imbaraga, yamubwiye ko nta Hegitari irenze kuzo Umurenge usanganywe azabazwa, ko ahubwo bimwe mu byo azabazwa ari nabyo nawe yitagaho birimo; Umutekano, Isuku n’Imiturire. Yamwijeje ko amaboko y’abakozi asanze azamufasha gukora no kunoza ibyo asabwa, ko kandi nawe atari kure kuko aho yamukenera hose azaba ahari kugira ngo baganire, bafashanye. Yamwibukije kandi ko mu nzego z’ibanze“ Nta kwezi kwa buki kuhaba” ko uhabwa ishingano uhita winjira mu kazi.

Igikorwa cy’ihererekanyabubasha i Runda, kitabiriwe na Dr Nahayo Sylvere Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi nyuma y’uko yari avuye mu kwitabira igikorwa nk’iki mu Murenge wa Mugina, aho Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wazanywe i Runda yasimbuwe na Gitifu Mandera Innocent wakuwe mu Murenge wa Kayenzi.

Guhindura abakozi( kubaha Mutation ) muri ba Gitifu b’Imirenge igize Akarere ka Kamonyi uko ari 12, abatarakozweho ni 3 gusa. Uw’Umurenge wa Nyamiyaga, Ngamba na Kayumbu. Ni Mutation kandi zakurikiwe n’iz’abo mu tugari na bamwe mu bandi bakozi tuzagira igihe cyo kugarukaho dusesengura uko byakozwe, ibibazo ndetse n’ibisubizo birimo ku iterambere ry’Akarere n’Umuturage.

Gitifu Mandera ibumoso, Ndayisaba hagati, Meya Dr Nahayo iburyo bari ku Mugina.
Ku Mugina.
Ihererekanya ku Mugina.
Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide yashimiwe uruhare rwe mu kuyobora Abanyamugina.
Gitifu Rafiki, yifurijwe ishya n’ihirwe aho yerekeje. Asabwa ko ababyeyi batazabura izikamwa, abana batazabura akerera. Nawe ahamya ko nta Kwezi kwa buki mu z’ibanze.
Rafiki na Ndayisaba. Ni ba Gitifu no mu buzima busanzwe basanzwe bakundana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi-Mutation: Twakoze impinduka zigamije iterambere no kugera ku ntego zacu-Meya Nahayo

  1. Emmanuel DUSABIMANA July 28, 2022 at 5:23 pm

    Intyoza mukomereze aho rwose kuri twe tutaba imbere mu karere mudufasha gukurikirana iby’iwacu bishobotse vuba mutugezeho izo mutations zindi zakozwe ndetse n’izo mutugari

    Hanyuma wowe Munyaneza umpe number yawe inbox ndifuza kukuvugisha

    Thank you so much Intyoza be blessed

  2. Emmanuel DUSABIMANA July 28, 2022 at 5:25 pm

    Ngo munzego zibanze nta kwezi kwa buki kuhaba hahahahhhhhh Rafiki uransekeje kbsa

Comments are closed.