Kamonyi: Mwalimu mu idini ya Islam yabengeye mu musigiti uwo bari bagiye gushyingiranwa( kufunga ndoa)

Byari Umubabaro, Agahinda n’Amarira ku bari mu Musigiti uherereye inyuma y’isoko ry’ahazwi nko mu Gacurabwenge, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere Kamonyi ubwo Mwalimu mu idini ya Islam yabengaga mu ruhame umukobwa bari bagiye kurushinga. Imwe mu mpamvu ikomeye yatanze amubenga, ni uko batasezerana atwite( gusa ngo yemera ko baryamanye kenshi). Abari imbere mu musigiti bitabiriye ubukwe barimo ababyeyi n’inshuti batashye bashobewe.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga kuri uyu musigiti mu Gacurabwenge, yasanze abatashye ubukwe benshi bamaze kugenda kuko umubabaro, Agahinda n’Amarira basohokanye utatumaga bakomeza kurebana mu maso no kuvuga batuje ibimaze kubera imbere yabo kandi bikozwe n’uwo bafatanga nk’intangarugero, mwarimu mu idini.

Umwe mu bari bagihari usanzwe anahasengera( aza kuhasarira), yabwiye intyoza ko ibyabaye ari ubwambere abibonye kandi abyumvise mu idini ya Islam mu gihe ayimazemo, ko kandi niba hari n’ahandi byaba byarigeze kuba we atabimenye. Ahamya ko uyu mwarimu yakoze amahano, yahemutse kandi yatanze isura mbi cyane ku Idini n’Abayisilamu muri rusange.

Umukobwa wabengewe mu Musigiti, imbere y’imbaga y’Abayisilamu bari bitabiriye ibirori, barimo Ababyeyi, inshuti n’Abavandimwe be baturutse i Musanze n’ahandi, mu muvo yuje akababaro n’agahinda yabwiye umunyamakuru ko amenyana n’uyu musore bahuriye ku rubuga rwa Facebook, bagatangira batyo, bakaza guhana nomero za Terefone, bagakomeza guhuza ibiganiro byabaganishije ku rukundo yamwizezaga, kugera n’ubwo amubwira ko amushaka nk’umugore we.

Ahamya ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere, Taliki ya munani uyu mwaka wa 2022 aribwo yamusabye kuza akamwereka aho yubatse, ari naho ashaka ko bazaba, araza ndetse biza kurangira baryamanye, amutera inda.

Avuga ko ibyabaye byo kumwanga, byamubabaje kandi ari ubuhemu yakorewe, ko icyo agiye gukora ari ukwiyitaho no gushaka igisubizo gikwiye nyuma y’ubuhemu akorewe n’uwamwizezaga urukundo no kumubera Umugore akamubera Umugabo.

Umunyamakuru yagerageje gushaka uyu Mwalimu Twaha Niyomugabo ku murongo wa Terefone ye njyendanwa, anamuha ubutumwa amumenyesha icyo ashaka ko amubwira ho, ariko kugera ubwo twandikaga iyi nkuru twategereje igisubizo kirabura.

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Gacurabwenge, yabwiye umunyamakuru ko ibyabaye byabatunguye kuko batabikekaga kuri uyu mwarimu wigishaga abana iby’Idini n’Abayisilamu muri rusange, ndetse akanasalisha igihe umuyobozi adahari. Ahamya ko yari umuntu babonaga wakoraga inshingano ze neza, ko batunguwe n’ibyo yakoze.

Agira kandi ati“ Mukuri rero twahuye n’ikibazo gikomeye, kitatworoheye. Natwe cyadutunguye mu idini ku buryo cyaduhungabanyije cyane, haba ari ku rwego rw’ubuyobozi, ndetse no kurwego rw’Abayisilamu muri rusange. Ikibazo cyatubayeho twumvaga kitagakwiye gukorwa n’Umwalimu w’Idini. Umuntu twagiriye icyizere tukamuha inshingano zo kutwigishiriza abana!, twumvaga atariwe wari ukwiye gukora icyo kibazo”. Akomeza asaba Abayisilamu n’abandi kwihangana, ko nubwo bitamenyerewe mu idini ariko ngo bamenye ko abantu bahemuka, ko ubugome bubaho, ko kandi ibyakozwe byakozwe n’umuntu ku giti cye ari nawe ukwiye kubibazwa.

Avuga ko batunguwe no kuba uyu mwalimu ubwe ariwe witangiye gahunda, akanavugana n’ababyeyi b’umukobwa, akabaha gahunda ndetse akaza mu Musigiti nk’uwiteguye gusezerana ariko ubwo umuhango watangiraga, Usezeranya amubajije akavuga ko atemera gusezerana n’uwo mukobwa.

Zimwe mu mpamvu uyu Twaha Niyomugabo yatanze mbere yuko asohoka agasiga bose mu Musigiti, ni uko ngo umukobwa atwite akaba atasezerana nawe, ko kandi atamushaka. Gusa ku makuru agera ku intyoza.com ku baganiriye nawe, ni uko adahakana ko yaryamanye n’uyu mukobwa ndetse inshuro irenze imwe.

Iyi ni inzu Mwalimu yabagamo nayo itari iye kuko ni iy’Idini.

Uyu muyobozi w’Abayisilamu mu Gacurabwenge, nyuma yuko uyu mwalimu abengeye umukobwa mu musigiti aho bari batangiye umuhango wo kubashyingira, avuga ko nk’ubuyobozi hari ibyemezo bahise bafata, ariko kandi ko bakomeza kuvugana n’ubuyobozi bubakuriye ku rwego rw’Idini ku bw’iki kibazo.

Amakuru intyoza.com yamenyeye ku musigiti ahari kubera ibi birori ni uko uyu Twaha yasohotse mu Musigiti ahita yurira imodoka, aho ababibonye bisa nk’aho ari ibyo yari yapanze. Ikindi ni uko hari amakuru yuko hari undi mukobwa yikundiraga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →