Kamonyi-Ngamba: Bashakira amazi mu twobo two mu mucanga, ubuyobozi buti “murasubizwa vuba”

Benshi mu baturage bo mu kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, bamaze imyaka myinshi nta mazi meza bagira. Bafukura utwobo mu mucanga, ukayungurura amazi yari ibirohwa bakayavoma, ari nayo bakoresha imirimo yabo ya buri munsi harimo no kuyanywa. Ubuyobozi buravuga ko nta gihindutse mu cyumweru kimwe hatangira imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi meza.

Ni k’umugezi wa Nyamagana, aho uhageze utabura utwobo tw’amazi abaturage bafukuye ndetse barimo bavoma amazi bajyana mu ngo, bitanabuza ko ufite inyota avoma akinywera. Bavuga ko aya mazi ariyo bakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi.

Turagiwenimana Emmanuel, avuga ko kubona amazi aha hantu bisaba ko uje kuvoma abanza gufukura akobo, kubera ko ari mu mucanga, agategereza umwanya amazi akiyungurura agasa neza kuko ubusanzwe amanuka ari ibiziba, ubundi bakagenda bavoma kugeza buri wese abonye ayo akeneye. Avuga ko ari ikibazo kimaze igihe kandi ko ubuyobozi bukizi imyaka myinshi ishize.

Karekezi Yonasi, kumyaka isaga 70 avuga ko uyu mugezi wa Nyamagana ariwo benshi bavomaho amazi igihe kinini gishize, ko ushaka amazi agenda agafukura akobo mu mucanga, hanyuma amanuka ari ibiziba agakomeza, umucanga ukayungurura amazi bakavoma.

Aya mazi ntabwo abayavoma cyangwa se abagenzi batinya kuyanywa bakiyadaha mukobo.

Uyu mugezi wa Nyamagana, uretse kuba ariwo abaturage bakesha amazi bavuga ko ariyo meza bafite, banavuga ko ubusanzwe ari umugezi ubahangayikishije kuko iyo imvura ikubye, abana biga bahita basabwa gutaha iwabo uko byaba biri kose ngo kuko iyo huzuye uwawambutse arara hakurya yawo.

Gusubizwa kw’abaturage kuri hafi, Miliyoni 60 z’ibikorwa by’ibanze zimaze kuboneka;

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka kamonyi ashimangira ko iki kibazo koko kimaze igihe ariko ko ubu bari gukoza imitwe y’intoki kubisubizo kuko bafite abafatanyabikorwa barimo gukorana mu rwego rwo kugeza amazi meza kuri aba baturage, aho ndetse ngo bamaze kwakira igice cya mbere cy’inkunga kingana na Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati“ Akagari ka Kabuga mu by’ukuri kari akantu hagoye kugera, hari n’ibikorwa remezo navuga ko bidahagije. Cyane cyane hano navuga ko bagira ikibazo gikomeye cy’amazi, hari umuyoboro wari warakozwe cyera n’abafatanyabikorwa ariko mu gihe cy’ibiza uza gutwarwa ku buryo ubu navuga ko rwose kubona amazi muri aka gace biragoye, noneho no kubera imiterere yaho nta n’amasoko ahari, ubu rero ubona abaturage rwose amazi bavoma ari ibinamba, ariko twakomeje gukora ubuvugizi, hari umushinga wakozwe ndetse ubonerwa n’ingengo y’imari kuburyo amafaranga igice cya mbere twamaze kukibona tugiye kuwutangira”.

Meya Tuyizere, avuga ko nta gihindutse mu cyumweru gitaha bashobora kuza gushyira ibuye ry’ifatizo ahazakorerwa ibi bikorwa byo gutangiza umuyoboro uha amazi meza abaturage. Avuga kandi ko muri Miliyoni 60 bamaze kwakira, zizafasha mu guha abaturage amazi, nyuma hakaba igice cya 2 kizaza mukwagura ibikorwa byo kwegereza amazi umuturage umaze igihe avoma ibirohwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →