Kamonyi-Ngamba: Iki kidendezi mu kigo nderabuzima nacyo bisaba ingengo y’imari?

Ugeze mu kigo nderabuzima cya Karangara giherereye muri metero zitarenga 100 uvuye ku biro by’Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, ucyinjira mu kigo uhita usanganirwa n’ikidendezi cy’amazi yaharetse, aho bigaragara nk’umwanda bikaba byanateza ibibazo bitandukanye. Bisaba ngengo y’imari ingana iki ngo iki kidendezi gikurweho!?

Nyiramana Vestine, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Karangara yabwiye intyoza.com ko iki kibazo akizi ariko ko bagiye gushaka uko gikemuka kuko nawe yemera ko kibangamye mu kigo nk’iki cy’ubuvuzi.

Ku munsi w’ejo tariki 03 Gicurasi 2022 ibyo umunyamakuru yabonye acyinjira mu kigo. Ikidendezi cy’amazi kigaragaraga ko kihamaze iminsi.

Iki kidendezi, kigaragara muri iki kigo ahantu hitegeye uwinjira wese, ukibaza amaso y’ubuyobozi bwaba ubw’iki kigo nderabuzima ndetse n’abandi bayobozi bahanyura impamvu biba bititaweho ngo bikurweho kandi bigaragara ko kihamaze igihe.

Ni mu gihe mu bukangurambaga butandukanye bukorwa, usanga abaturage basabwa kurwanya ibidendezi nk’ibi by’amazi hafi y’ingo zabo kuko bishobora gukurura imibu, nayo ikaba yaba nyirabayazana wo gutera Malariya.

Bimwe mu bitanda abarwayi bararaho.

Uretse iki kidendezi, ugeze imbere mu byumba by’iki kigo nderabuzima ukareba ibyumba n’ibitanda byakirirwaho abarwayi, usanga nabyo atari ahantu hakwiye. Kuri iki kibazo, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yirinze kugira byinshi avuga, ahubwo avuga ko ikibazo bafite ari icy’inyubako zishaje ndetse n’ibikoresho.

Yagize ati“ Ibijyanye n’ibitanda, ni ibyacyera nkuko mwabibonye bimaze igihe, ikibazo gihari ni inyubako zidahagije kandi zimaze n’igihe”. Akomeza avuga ko ibitanda, amashuka ndetse na Matera bihari( nubwo bimwe mu bigaragarira amaso bitandukanye n’ukuri), ko igisabwa ari ukubyitaho kugira ngo bye kwangirika kandi bikenerwa n’abagana ikigo nderabuzima.

Nyiramana Vestine, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Karangara mu kuvuga ko babangamiwe no kuba inyubako bafite zidahagije kandi zimaze igihe, asaba abo bireba ko babafasha kubona inyubako zihagije kandi zijyanye n’igihe, akavuga ko ari ibibazo bizwi kugera ku babakuriye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →