Kamonyi: Ni gute ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta muri Lisiti za baringa yatorotse RIB na Polisi?

Harakemangwa uburyo umwe mu bantu bafashwe bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta binyuze muri Lisiti za baringa mu byumba by’amashuri byubakwaga mu Murenge wa Nyamiyaga yatorotse Polisi na RIB mu kigo kirinzwe, mu gihe yari kumwe n’abandi kandi ariwe nkingi ikomeye y’amakuru nkenerwa ku byabaye.

Ntirenganya Vedaste, umwe mu barimu bagiriwe icyizere agahabwa guhagararira ikigo gishya cyubakwagaho ibyumba by’ishuri ribanza rya Munyinya, mu Murenge wa Nyamiya, avuga ku buriganya bwakozwe mu guhimba Lisiti za baringa z’abakozi bamwe batigeze banakandagira ahakorerwaga imirimo, ariko akanibaza uburyo umwe mubari bafite amakuru nkenerwa yafatanwe n’abandi, bakajyanwa muri Sitasiyo ya RIB irinzwe na Polisi mu masaha y’ijoro akavamo wenyine agacika ariwe soko y’amakuru.

Mwarimu Ntirenganya, ahamya ko mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri koko habaye uburiganya no guhimba Lisiti za balinga ku buryo hari abakozi atazi umubare bahembwe amafaranga ya Leta batabaho, batarigeze bagera ahakorerwaga imirimo. Anahamya ko hari n’abandi bakozi atazi umubare bari abanyeshuri bakoraga, ariko igihe amashuri yakomorerwaga gutangira, aba ngo aho kubakura mu bandi bakozi ahubwo Konti zabo zakomeje kunyuzwaho amafaranga atarigeze abageraho.

Ahamya ko amafaranga yanyerejwe ari menshi cyane ku buryo atabasha kumenya ingano yayo. Gusa ngo ubwo yavumburaga ko site y’ikigo ahagarariye harimo gukorwa Lisiti za Baringa ndetse hakaba abahembwa ku mazina ya baringa, ngo yabibwiye zimwe mu nzego kugira ngo zibikurikirane, ariko yirinda kubibwira Ubuyobozi bw’Umurenge n’abandi atashiraga amakenga, cyane ko yashakaga kuzapiganira kuyobora iki kigo gishya nubwo bitamuhiriye akisubirira kwigisha.

Nkuko yabihamirije intyoza.com, avuga ko uwitwa Byiringiro Jean Marie Vianney wari ushinzwe inyubako( Foreman) ariwe wakoze Lisiti za baringa hamwe n’uwari Gapita we bafatanije na bamwe mu bakozi b’Umurenge ngo kuko ubwo yabivumburaga yabwiwe n’uyu Byiringiro ko ibyo abiziranyeho n’Umurenge ngo ayo mafaranga ari abafasha mu bindi bikorwa.

Gusa kimwe mu byamutunguye muri ibi bibazo byose ngo ni uburyo uwari umukozi (Byiringiro) akurikirana inyubako ndetse ahembwa ku kwezi, ariko anarangwaho uguhimba lisiti za baringa yaje gufashwa agahabwa isoko rigari ryo gutunganya ibisenge by’amashuri y’umurenge yubakwaga hirengagijwe amakuru yari azwi kubyo arimo gukora bitanoze.

Nyuma y’uko ibibazo bisakujwe ndetse inzego zikabyinjiramo, ubwo bafatwaga nawe arimo bakajya kubazwa muri Sitasiyo irimo RIB na Polisi mu masaha ya saa Tatu z’ijoro ngo byaramugoye ndetse bituma akemanga uburyo uyu mukozi wari “nkenerwa” ndetse ufite amakuru yose yatorotse mu kigo kirinzwe. Akeka ko hari ababimufashijemo.

Avuga ko mu busesenguzi bwe abona ko hari andi maboko uyu muntu yari afite inyuma y’ibyo yakoraga, mbese ingufu zitagaragara zamufashaga. Ati “ Nkurikije n’ukuntu yavuye muri RIB twicayemo akagenda atabajijwe, ubirebye nabwo…, no kuhava ubona ko hari ukuntu yaba yarabifashijwemo”.

Akomeza ati“ Ahantu twari twinjiye saa tatu z’ijoro, hari Polisi, hari hari uburinzi.., ariko nyuma ahamagawe ngo abazwe tugasanga yagiye, uburyo yahavuye urebye wahita ubona ko hari ikintu cy’ubufasha cyajemo kugira ngo ahave”. Akomeza avuga ko uyu n’ubundi yari yiriwe ashyizweho ijisho, acunzwe kuko ngo ariwe wari ukeneweho amakuru mpamo yashoboraga guhuzwa n’ibyabaye ku by’amafaranga yanyerejwe n’abo bakoranaga, ariko ngo birangira uko ntawe umenye irengero.

Ikibazo cya Lisiti za Baringa mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga kiri mu bikomeje kuvugisha benshi, ariko kandi na mbere yacyo hagiye havugwa ibibazo byinshi mu buyobozi bw’Umurenge bishingiye ku matiku no kugambanirana mu byagafashije abatishoboye, aho ushoboye yakoragamo agashaka gushyirishamo abandi ngo abikize, ibintu byaviriyemo bamwe kwimurwa atari uko badashoboye, ahubwo ari uko ufite umushyigikira afashijwe mu kwirengagiza amakosa, bityo ibya rubanda bikagenda nta gikurikirana, abanyamakosa bagahishirwa.

Byinshi mu bibazo bitutumba muri uyu Murenge ku inyerezwa ry’ibya rubanda, amasoko n’ibindi turacyabikurikirana kimwe n’ahandi mu mirenge kugeza ubu usanga biherera bagakora inama z’ibanga haba hagati y’abakozi bafite icyo baziranyeho ndetse na ba Rwiyemezamirimo mu gushaka uko bahishirana no guhuza amakuru ngo bagire imvugo imwe bekwivamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Ni gute ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta muri Lisiti za baringa yatorotse RIB na Polisi?

  1. Mbega April 26, 2021 at 4:29 am

    Muzanatubarize ukuntu intebe ziba ikibazo muri aka karere zigatuma amashuri adatangira. Kuzikora bisaba imyaka ingahe ko aribyo HE akunze kuvuga, abaza gusinya imyaka bisaba. Murakoze.

Comments are closed.