Kamonyi: Nta DASSO ukibarizwa mu Kagari, bose bazajya babarizwa ku Murenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwafashe icyemezo cyo gukura abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga Umutekano-DASSO, babarizwaga ku rwego rw’Akagari bakajya bose babarizwa ku Murenge. Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, avuga ko byakozwe mu rwego rwo kunoza imikorere no guhuza imbaraga, ko kandi ntaho bihuriye n’imyitwarire itari myiza yagiye ikunda ku garagara kuri bamwe.

Aganira na intyoza.com, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko ba DASSO bakuwe mu tugari bose bakazajya babarizwa ku Murenge bakoreragamo. Ahamya ko gufata icyo cyemezo biri mu rwego rwo kugira ngo habashe kubaho imikorere inoze, no kubagenzura( Coordination) byorohe, babashe gukora nk’ikipe imwe aho gutatanya imbaraga.

Meya Dr Nahayo, avuga ko aba ba DASSO kuba bakuwe mu tugari bakajyanwa ku mirenge ntaho bihuriye no kuba hari bamwe wasangaga bivanga mu nshingano z’ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’ibindi bibazo bavugwagamo birimo za Ruswa no guhohotera abaturage.

Ati“ Ibyo ntaho bihuriye kuko urumva niba hari n’abagaragara ko bateshuka ku nshingano zabo, bwaba ari mu buryo bwo gutandukira ariko n’umuntu akabikora ku giti cye. N’ubundi abatandukira n’iyo yaba ari ku Murenge nti byamubuza gutandukira”.

Akomeza ashimangira ko ibyakozwe biri mu buryo bwo guhuza imbaraga, ko kandi kubarizwa ku murenge aribwo babona ko bazakora neza kurusha uko bakoraga, bagatanga umusaruro kurusha uko bawutangaga.

Kuba DASSO bazajya babarizwa ku Murenge, bivuze ko mu gihe hari akazi bazajya bapangwa hakurikijwe akazi gahari n’uko bari bugakore kandi bagende nk’ikipe nta bimwe wasangaga mu Kagari hari DASSO uhabarizwa.

Icyemezo cyo gukura DASSO mu tugari mu karere ka Kamonyi, nubwo kitahuzwa na byinshi mu bibazo byari bimaze igihe bivugwa muri bamwe mu bagize uru rwego, mu bihe bishize hari bamwe bagiye bavugwaho kwivanga cyane mu nshingano z’abayobozi b’Akagari bakoreragamo, ku buryo hari na hamwe wageraga ugasanga yasigaranye akagari wenyine, hari kandi ibyagiye bivugwa byo guhohotera abaturage babakubita, Ruswa n’ibindi bitari byiza bamwe bijandikagamo bikanduza isura y’uru rwego, ugasanga barikomwa n’abaturage.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →