Kamonyi: Ntabwo dukwiye kuba mu nshingano ku izina gusa- Uwacu Julienne

Mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi yabaye kuwa 27 Mutarama 2019, Komiseri w’umuryango ku rwego rw’igihugu Uwacu Julienne, yasabye akomeje abanyamuryango kuba mu nshingano bazirimo, bitari izina gusa. Yabasabye gukora neza ibyo bashinzwe kandi ku gihe, bakabera abandi urugero rwiza.

Uwacu Julienne, komiseri w’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu witabiriye iyi nama y’inteko rusange ahagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango, yabwiye abanyamuryango ko bakwiye guhora bazirikana indangagaciro ziranga Inkotanyi, ari nazo zatumye hari ibigerwaho byo kwishimira.

Ati” Nituvuga indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda ufite uburere buzima, twibuka ko dufite n’indangagaciro zikwiye kuranga inkotanyi, zaranze Inkotanyi mu bihe bikomeye bijyanye na ya mateka.”

Komiseri Uwacu hagati, Ibumoso Mayor Kamonyi, Iburyo Komiseri ku rwego rw’Intara.

Akomeza avuga ko izi ndangagaciro zaranze Inkotanyi muri uru rugendo, arizo zituma hari ibimaze kugerwaho kandi byishimirwa. Gusa ngo uko umwaka ushize undi ugataha hahinduka imiterere y’urugamba bigatuma hanahinduka uburyo bwo kururwana. Avuga ko urugamba ruhari ari urwo guteza imbere igihugu kandi ko ngo iyo ucyemuye ikibazo kimwe uhita ubona bibiri cyangwa bitatu nabyo bitegereje ko ubikemura.”

Komiseri Uwacu, akomeza avuga ko ibi byose bisaba ko ubushobozi bwo guhora basubiza kubyo abanyarwanda bategereje ku muryango RPF-Inkotanyi bwubakwa nk’uko ibyifuzo byabo bigenda byiyongera. Ahamya ko ibyo bitagerwaho hatabayeho gukorana no kunga ubumwe, agasaba buri wese guhagarara neza mu nshingano yahawe.

Ati” Abari mu nshingano ntituzibemo mu izina gusa.Tugomba kuzibamo kuko tuzumva, kuko dufite ubushobozi, dufite ubushake ariko tugashyiraho n’uburyo bwo kwisuzuma tutibera kandi bikaba buri gihe, tugahwiturana, tugafatana urunana.”

Akomeza ati” Amahitamo yacu ntabwo agomba kuba gusa kuyibukiranya tukayavuga ahubwo bikwiye kuba ubuzima bwa buri munsi, gutekereza no gukora ibituganisha kure aho tugomba kuba tugera, gutekereza ku buryo bwagutse ariko no gutekereza ko inzego n’inshingano twahawe twabihawe kugira ngo tugire icyo tugeraho kandi tunabibazwe igihe cyose bibaye ngombwa.”

Komiseri Uwacu Julienne, yibukije abanyamuryango ko mu gihe bahuye bavuga ibyiza byagezweho, bakwiye no guha umwanya wo kuvuga kubitagenda, ibidatunganye cyane cyane aho batuye. Yabibukije ko mu gukoresha ubushobozi n’imbaraga bafite bakemura ibyoroshye bizanabaha imbaraga zo gukemura ibiremereye. Yasabye kandi abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi kwirinda itekenika no kubeshya, abibutsa ko n’ubwo hari ibimaze gukorwa, ariko ko hakiri urugendo rurerure mu bigomba gukorwa kandi bisaba imbaraga, ubushake n’ubushobozi kuri buri wese.

Uwacu, yibukije kandi buri wese ko mu nzego zose akoreramo, zaba iza Leta, iz’abikorera n’izigenga, ko bahuriye kubukotanyi. Ati” Duhuriye kubukotanyi, “turi Inkotanyi”, icyo kiduhuje kirakomeye kijye gituma buri muntu wese yibaza itafari ashyira mu kubaka aka karere ka kamonyi.” akomeza avuga ko nta kwihanganira amafuti, ko uw’integenke agomba gufashwa, uwatannye agafashwa kugaruka mu murongo atabyemera n’ibihano bikabamo ngo kuko aricyo cyubatse umuryango kikaba kiwugejeje aho ugeze.

Muri iyi nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, hanatowe Umuhoza Alexie nk’umunyamabanga w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka kamonyi. Ni inama kandi yitabiriwe na bamwe mu ntumwa za rubanda bakomoka muri aka karere n’abandi.

Umuhoza Alexie/Umunyamabanga wa RPF kamonyi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →