Kamonyi:“ Ntimuzatume icupa ridusenyera Ingo”-Visi Meya Uwiringira Marie Josee

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee, kuri uyu wa 20 Werurwe 2022, yasabye ababyeyi bitabiriye Umugoroba w’Umuryango mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi kwitwararika ku banywa inzoga. By’umwihariko aba“Gore”, basabwe kwirinda kuganzwa n’icupa kugera ubwo ribabera impamvu y’amakimbirane ashobora gusenya muryango.

Visi Meya Uwiringira, yabwiye abitabiriye uyu mugoroba w’Umuryango ko, uyu uba ari umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’Urugo, ku Mibereho myiza y’abawugize, k’Ubukungu, Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Kureba ko abagize Umuryango bafatanya mu myumvire n’imigirire igamije gufasha urugo kujya mbere, Kuganira ku miyoborere n’ibindi.

Umugoroba w’Umuryango wari witabiriwe n’abatari bake.

Yasabye kandi abagize umuryango by’umwihariko ababyeyi b’abagore ko niba hari abajya mu kabari kunywa inzoga badakwiye kwemera ko Icupa ribasenyera urugo. Ati “ Ntimuzatume icupa ridesenyera Ingo, urarinywa ariko n’ubundi bugacya icyaka cyagarutse. Rwose abagore twirinde kunywa icupa ngo dukabye”. Yakomeje abibutsa ko bakwiye kwita ku masaha yo gutaha no kwita ku yindi mirimo yo mu rugo kuko byose bigamije kwirinda no gukumira ihohoterwa rishobora kuba.

Yasabye kandi abitabira Umugoroba w’Umuryango kutumva ko ari aho kujya gusa kuvugira aharangwa amakimbirane mu miryango, ko ahubwo ari aho babasha kuganirira ku byabafasha kwiteza imbere, ku kuba umwe, ku kuremerana, gufashanya mu buryo bwose bugamije iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Uwitonze Joseline, Ukuriye Umugoroba w’Umuryango yagaragaje zimwe mu nkingi begamiye zibafasha kuba bakomeye.

 

Uwitonze Joseline, Umukuru w’Umugoroba w’Umuryango mu Mudugudu wa Bukimba, ahamya ko bimwe mu byabafashije kugira Umugoroba w’Umuryango ufite imbaraga kandi ukora neza ari ukuba barabashije kwita ku kugenzura ingo zifitanye amakimbirane bakazisura, Kumenya niba ibibazo babwirwa iyo baganira n’abafitanye amakimbirane  ari byo koko biba bihari cyangwa se niba nta kindi bahisha kandi wenda aricyo ntandaro.

Ibyo gusuzuma no kumenya neza niba ibyo umuryango basuye wababwiye ariko kuri kw’ibibazo bihari ngo bagiye babikora bucece, bisa no gushakisha amakuru nyuma y’ayo bahawe, bakamenya ukuri kose kubyo babwiwe n’ibyo batabwiwe.

Uyu mukecuru yashimye uburyo Umugoroba w’Umuryango wamwitayeho, ukamuremera.

Mu mezi ari hagati y’6-8 ngo babonye ingo 4 zari zifitanye cyane ibibazo ariko mu kwinjira mu muzi wabyo basanze ahanini ibyinshi bishingiye ku icupa( inzoga).

Nyuma yo gusanga bamwe mu bagore bakunda agacupa( inzoga) bagira uruhare cyane mu bibazo bikurura amakimbirane, nyuma kandi yo kubiganiraho nka Komite y’Umugoroba w’Umuryango n’abagore bawugize, bafashe icyemezo cy’uko “umugore uzajya afatirwa mu kabari yasinze azajya ahanishwa gutanga amafaranga ibihumbi bitanu”. Nyuma yuko babiri bafashwe bakayatanga byabereye abandi isomo.

Uyu nawe yahamije ko yafashijwe ndetse agakomezwa n’Umugoroba w’Umuryango.

Mu gukomeza no guha uyu mugoroba w’Umuryango agaciro, baremye amatsinda agamije kuganira, Gufashanya no kwiteza imbere, bashyiraho kandi gahunda yo kuremerana, bakina Kakawete, ibyo bavuga ko byongereye ubumwe n’urukundo muri bo, by’umwihariko mu bashakanye, aho n’abagabo batari barimo babisabye.

Abaturage ba Bukimba, basabwe gukomeza ubumwe n’urukundo bamaze kuronkera mu mugoroba w’Umuryango, bibutswa cyane ku kumenyana nk’abatuye Umudugudu umwe kandi bafite intego yo gufashanya kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu, buri wese asabwa kwita kuri mugenzi we no kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutuzo, amahoro n’ubumwe mu bagize Umuryango.

Bishimye bacinya umudiho. Ingoma zari amajerekani ibyishimo ari byose.
Abagabo n’abagore bacinyaga umudiho bishimye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →