Kamonyi-Nyamiyaga: Abayobozi mu Murenge baravugwa mu malisiti ya Baringa mu iyubakwa ry’amashuri

Iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri birimo birasiga amateka atari meza muri bamwe mu bayobozi n’abakozi mu karere ka Kamonyi. Amakuru intyoza.com ifite, arahamya ko bamwe mu bayobozi b’Umurenge n’abakozi ahanini bahura n’ifaranga bijanditse mu butiriganya bwo guhimba amalisiti ya baringa ku bakozi bubatse ibi byumba. Inzego zitandukanye zirimo RIB zabyinjiyemo.

Aya makuru, intyoza.com iyamaranye igihe, ndetse hari bamwe mu bayobozi b’Umurenge wa Nyamiyaga twirinze gutangaza amazina bagiye bashyirwa mu majwi mu bihe bitambutse, bavuzwe mu butiriganya mu kubaka ibi byumba by’amashuri, bijandika mu bitari mu nshingano zabo bagamije inyungu z’inda zabo bwite.

Imvano y’iki kibazo nkuko bamwe mu bakoze ku byumba by’amashuri babibwiye intyoza.com, ishingiye ku kuba hari bamwe banyuzwagaho amafaranga y’abantu batazi( byitwako bakoze), nyuma abanyujijweho amafaranga bagasabwa kuyasubiza. Utayasubije yimwaga akazi ndetse hakaba n’ubwo n’ayo yakoreye ayimwa cyangwa se agatinda kuyahabwa, yanayabona bakamuha atuzuye.

Umwe muri aba bakozi barimo umubyeyi tudashaka gutangaza amazina ye kuko yabidusabye, avuga ko yakoze amacyenzeni abiri(iminsi 30), nyuma kuko yari afite agatabo ka SACCO, bamunyuzaho andi mafaranga y’umuntu utarakoze(wa Baringa), bamusaba kuyasubiza ariko kuko atari yahembwe yanga kuyatanga.

Ubwo yangaga kuyatanga, yakuwe mu bakozi bakoraga, yimwa akazi ndetse kugeza na n’uyu munsi icyenzeni ya nyuma ntayo yahembwe. Kuri uyu wa 15 Mata 2021 ni umwe mu bakozi bahamagajwe n’inzego zitandukanye zahuriye ku murenge zirimo RIB ngo aze gutanga ubuhamya bw’ibyabaye.

Avuga ko yatanze amakuru kubyo azi, ko kandi asaba ko amafaranga ye yakoreye yayahembwa. Ashyira abayobozi b’Umurenge n’abakozi bawo mu majwi, akavuga ko ba gapita bubakishaga bari nk’ikiraro kijya ku bayobozi bakuru mu kwiba aya mafaranga, bahimba amalisiti ya baringa bakanyuza amafaranga kuri bamwe mu bakozi bazi ko bafite udutabo muri SACCO nyuma bagasabwa kuyasubiza, utabikoze akirengera ingaruka zirimo no gutakaza akazi.

Ubwo Umunyamakuru wa intyoza.com yanyuraga ku Murenge wa Nyamiyaga ku gicamunsi cy’uyu wa 15 Mata 2021, abakozi barimo RIB n’izindi nzego zitandukanye bari ku murenge wa Nyamiyaga batumije bamwe mu baturage banyujijweho aya mafaranga y’abakozi ba baringa banyujijweho amafaranga yagabanywe n’abo batazi muri aba bayobozi.

Bamwe mu baturage bakoze muri ibi byumba by’amashuri, basaba urwego rw’ubugenzacyaha-RIB kwinjira muri iki kibazo kuko ngo ibi bibazo biri kuri benshi. Bavuga ko abamenyekanye ari bake ugereranije n’uko bo babizi, bagasaba ko hakorwa icukumbura ryimbitse mu bayobozi b’urwego rw’ubuyobozi b’Umurenge wa Nyamiyaga ( amazina twabwiwe n’abaturage twirinze kuyatangaza).

Hari byinshi tugikurikirana ku butiriganya n’amanyanga ku bayobozi b’Umurenge wa Nyamiyaga bivugwa n’abaturage ariko tutarabonera ibihamya byuzuye, harimo na bamwe bafite ibikorwa bakuye muri aya mafaranga yanyanganyijwe abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →