Kamonyi-Nyamiyaga: DASSO bivugwa ko yakubise umuturage akamumena ijisho yashyikirijwe RIB

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, umukozi w’urwego rwunganira akarere ka Kamonyi mu gucunga umutekano-DASSO, Usabuwera Jean Baptiste ukorera mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Mugina ngo abazwe ibimuvugwaho byo gukubita umuturage akamumena ijisho.

Amakuru intyoza.com icyesha bamwe mu baturage mu kagari ka Ngoma, ahamya ko ku mugoroba w’uyu wa 19 Gicurasi 2021 haje abayobozi bagakorana inama n’abaturage aho ikibazo cyabereye, ahazwi nko ku Nkambi.

Gusa mu gukoresha inama ngo kuko hari bamwe mu bayobozi babanje kuhazindukira mbere y’uko inama iba, bakaba kandi batazi icyabagenzaga kuko ngo atari buri wese bavuganye, bakeka ko harimo ugushaka kuyobya uburari ngo bagaragaze ko DASSO ntaho ahuriye n’ibyabaye ku muturage ashinjwa gukubita.

Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga ku murongo wa Terefone ngendanwa yemereye umunyamakuru ko inama koko yaraye ibaye ku mugoroba w’uyu wa Gatatu.

Avuga ko kugeza ubu batazi ukuri ku byabye ngo kuko hari abaturage bavuga ko DASSO ariwe wakubise uyu muturage, abandi ngo bakavuga ko DASSO yagiye kubakiza uwo muturage yakomeretse.

Ati“ Ikigaragara, we yagiye agiye gukiza ariko abaturage bakagaragaza ko ariwe wakubise uriya mwana, ariko muri makeya hari abemezaga ko ariwe wamukubise, abandi bakavuga ngo yagiye kubakiza yakomeretse, ariko RIB irimo kugenda ibaza abantu batandukanye bari bahari kugira ngo habonekemo ukuri”.

Gitifu Kubwimana, avuga ko kuri uyu munsi wa kane mu masaha ya mugitondo aribwo uyu DASSO yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Mugina, aho abazwa ibyo ashinjwa n’abaturage. Mu masaha ya nyuma ya saa sita, abakozi b’urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB mu karere ka Kamonyi bari mu kugenda baganira n’abaturage b’i Ngoma, bashaka amakuru mpamo ku bivugwa.

Soma hano inkuru yabanjirije iyi umenye uko byagenze:Kamonyi-Nyamiyaga: Haravugwa DASSO wakubise umuturage akamumena ijisho

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →