Kamonyi-Nyamiyaga: Gitifu mushya ati“ Mfite ubushake, nkeneye umwihariko wa buri wese kugira ngo twuzuzanye”

Nyuma y’igihe uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga ari mu maboko y’ubutabera kubera ibyo akurikiranyweho, abaturage b’uyu murenge bahawe Udahemuka Jean Damascene bakunda kwita “Nzirubugwari” nka Gitifu mushya ugiye kubayobora. Si mushya mu nshingano kuko yakuwe mu Murenge wa Nyarubaka. Nyuma yo guhabwa inshingano, yasabye abo bafatanije kuzuzanya, abasaba kugaragaza ibikorwa kurusha amagambo, abibutsa ko inshingano zikomeye kurusha buri wese mu kazi.

Mu kwakira Gitifu mushya wa Nyamiyaga, Muvunyi Etienne, umujyanama wa Nyobozi y’Akarere waje ahagarariye umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu muhango w’ihererekanyabubasha, yasabye ubufatanye bwa Gitifu mushya, abo bayoborana ndetse n’abaturage muri rusange hagamijwe kwesa imihigo bafite no kudatuma uyu murenge udindira.

Muvunyi Etienne yasabye Gitifu mushya kudatuma uyu Murenge udindira. Uhereye iburyo ni Perezida wa Njyanama y’Umurenge, akurikirwa na Adimini ari nawe wayoboraga Umurenge by’agateganyo, ubu ni Adimini Gacurabwenge, akurikiwe na Muvunyi, Gitifu Mushya na Adimini mushya wakuwe Mugina.

Muvunyi, yabwiye abitabiriye umuhango wo kwerekana Udahemuka Jean Damascene nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyamiyaga ko kubera uwari Gitifu w’uyu Murenge ari mu maboko y’Ubutabera, abaturage batari gukomeza kubaho nta buyobozi. Yabibukije ko abayobozi babasha guhinduka ariko ko imiyoborere yo idahinduka, abasaba kuzuzanya.

Gitifu Udahemuka Jean Damascene bakunda kwita akazina ka “Nzirubugwari” bitewe n’icyivugo cy’umurenge wa Nyarubaka kandi n’umuraba abaturage baho yayoboraga bamubonagamo, yasabye abayobozi bagiye kuyoborana kwita ku nshingano, kutagira uza amusanga amuzaniye amagambo kuri kanaka, ahubwo bagaharanira kuzuzanya mubyo bakora bagamije buri wese kwesa imihigo no gushyira umuturage imbere.

Gitifu Udahemuka i Bumoso, Muvunyi hagati, Adimini. Aha bakoraga ihererekanyabubasha.

Yababwiye kandi ati “ Ndi umuntu woroheje cyane ariko hagakomera inshingano mfite. Ni mwe bajyanama banjye mfite buri wese mubyo yize kandi mubyo akora. Buri wese yanoza ubunyamwuga twese tukihuta, ariko kandi umunyamwuga iyo yibukijwe ibyo akora, iyo abwirijwe burya biba byapfuye. Imbere hacu dufite kuhagira uko dushaka kwiza nkuko Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame ahora abitubwira. Gusa inyuma ho ibyaho biba byararangiye, mureke rero dusige neza aheza h’imbere yacu irangi ryiza. Si nkeneye uza kumbwira undi kuko ibyo ntacyo byadufasha, nti hagire uta umwanya we aza kumbwira inenge z’undi, buri wese ni akore akazi ke neza. Ndasaba ko twihuta tukajya mu nshingano twahamagariwe”.

Akomeza ati “ Mfite Ubushake, nkeneye umwihariko wa buri wese kugira ngo twuzuzanye hagamijwe kudasobanya ndetse no kwesa imihigo, buri wese akaryoherwa n’uburyo yabize icyuya kugira ngo bigende neza”.

Gitifu Udahemuka asinya mu bitabo by’ihererekanyabubasha.

Gitifu Udahemuka Jean Damascene, ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, arubatse, afite umugore n’abana babiri. Uyu ni umwaka we wa 5 atangiye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze nka Gitifu. Mbere yo kuza muri Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka yashyikiye bwa mbere, yaje avuye mu karere ka Gisagara. Aho avuye Nyarubaka yari azwiho gukorana umurava ari nayo mpamvu bari baramuhaye akazina ka “Nzirubugwari”. Aho yashyizwe mu Murenge wa Nyamiyaga, yasabwe gukomeza uwo murava, agaharanira we n’abo bakorana kudatuma uyu Murenge udindira.

Uretse kandi uyu Gitifu washyizwe Nyamiyaga, hanazanywe ushinzwe imari n’ubutegetsi-Adimini wakuwe mu Murenge wa Mugina, hazanwa kandi umuyobozi w’urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano-DASSO ku rwego rw’umurenge wakuwe mu Murenge wa Rugalika.

Munyaneza Alexis, Adimini mushya ibumoso asinyana na Gitifu wari umaze guhabwa ubutware.
DASSO bombi uwari Nyamiyaga n’uwamusimbuye nabo mu ihererekanyabubasha.
Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyamiyaga yijeje Gitifu Udahemuka ku muba hafi, amwizeza ko bafatanije bose, abakozi, abafatanyabikorwa n’abaturage bazesa imihigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →