• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/04/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
01/04/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango
01/04/26
Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n’iza Kanyanga, ifata Urumugi n’ababibarizwamo
01/04/26
Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w’imyaka 4 y’amavuko yapfuye azize Ibiza

Kamonyi-Nyamiyaga: Umurinzi(umuzamu) yishwe atemwe anatwerwa ibyuma

Umwanditsi
April 3, 2022

Ntakirutimana Jean Bosco w’imyaka 27 y’amavuko wari umurinzi w’umutekano(umuzamu) mu isantere y’Ubucuruzi ya Kabadaha, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka kamonyi, yishwe atemwe mu mutwe ndetse aterwa icyuma mu musaya n’abajura. Abantu bane mu bakekwa tutari butangaze amazina bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’Umutekano.

Imvano y’iyicwa ry’uyu murinzi wishwe mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 03 Mata 2022, ni abajura yari atesheje kwiba uwitwa Ndikumwenimana Modeste w’imyaka 22 y’Amavuko, umucuruzi w’Akabari muri iyo Santere ya Kabadaha. Ibyo aba bajura batahise bamenyekana bari bibye ni; Tereviziyo, Igare ndetse n’Amafaranga atamenyekanye umubare kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko uwishwe ari umuzamu wacungaga umutekano ku isantere y’ubucuruzi ya Kabadaha, kumwe abacuruzi bikora bakishyiriraho abarinzi b’umutekano w’ibyabo bahemba.

Uwishwe, yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, ariko kandi n’inzego z’Umutekano zirimo Polisi na RIB ndetse n’abo muri Laboratwari y’U Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bakaba bahageze bavuye Kigali mu rwego rwo gufata ibimenyetso n’amakuru nkenerwa.

Gitifu Mudahemuka, Avuga ko nyuma y’ibyabaye, nubwo bari basanzwe basaba abaturage gushyira imbere uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, ngo noneho ingamba zirarushaho gukazwa ku buryo uruhare rwa buri wese usabwa kurara irondo rugaragara, utariraye agacibwa amande yagenwe. Avuga ko niba abajura bashobora kwica umuzamu bakagenda nta n’ubafashe cyangwa ngo ababone atabaze, ari ikigaragara ko hari icyuho kitari gikwiye.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5944 Posts

Politiki

4193 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga