• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
04/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
04/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
04/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Kamonyi-Nyamiyaga: Umuyobozi yaguwe gitumo ku mugore utari uwe ari kwiha akabyizi

Umwanditsi
April 21, 2022

Amakuru y’inkuru yabaye kimomo mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Mata 2022 ahagana saa cyenda za mugitondo ni ay’umukozi w’Umurenge (umu SEDO) mu Kagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba Umurenge wa Nyamiyaga wafatiwe mu rugo rw’abandi yiha akabyizi ku mugore utari uwe. Byarangiye hitabajwe ubuyobozi kuko bananiwe kumvikana ngo uwafashwe atange amafaranga yasabwaga. Ibi kandi bije bikurikira Mudugudu wo mu Murenge wa Kayenzi uherutse gufatirwa ku mugore w’abandi, uretse ko we yabikemuranye na nyirurugo wamufashe.

Aya makuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’aho igikorwa cyabereye, anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga, aho buvuga ko uwafashwe yashyikirijwe Polisi ngo inzego zibishinzwe zirebe icyo amategeko avuga.

Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, yabwiye intyoza ko icyo bakoze nk’ubuyobozi aba bombi bashyikirijwe inzego za Polisi mu rwego rwo gutanga Umutekano. Ati“ Icyo twakoze nk’Ubuyobozi bw’Umurenge, twabashyikirije inzego za Polisi kugira ngo dutange umutekano w’Abaturage hanyuma uwaba afitemo inyungu wese kugira ngo atange ikirego”.

Amakuru agera ku intyoza ni uko ibi kugira ngo bijye hanze byaturutse ku kuba uwafatiwe ku mugore utari uwe yananiwe kumvikana mu giciro cy’amafaranga yasabwaga. Amakuru kandi ni uko uyu mugore wari wakiriye uyu mugabo wihaga akabyizi ahatari mukwe nta mugabo w’isezerano mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu muyobozi, abaye uwa Kabiri mu gihe kitagera ku byumweru bibiri ufatiwe ku mugore utari uwe muri aka Karere. Ni nyuma yuko hari Mudugudu mu Murenge wa Kayenzi nawe nyiri urugo yasanze ku mugore we ariko bo bakaba barahise babikemura kuko bafite ibyo bumvikanye mu nyandiko bijyanye n’amafaranga yamuciye.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga