Kamonyi-Nyamiyaga: Umuyobozi yaguwe gitumo ku mugore utari uwe ari kwiha akabyizi

Amakuru y’inkuru yabaye kimomo mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Mata 2022 ahagana saa cyenda za mugitondo ni ay’umukozi w’Umurenge (umu SEDO) mu Kagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba Umurenge wa Nyamiyaga wafatiwe mu rugo rw’abandi yiha akabyizi ku mugore utari uwe. Byarangiye hitabajwe ubuyobozi kuko bananiwe kumvikana ngo uwafashwe atange amafaranga yasabwaga. Ibi kandi bije bikurikira Mudugudu wo mu Murenge wa Kayenzi uherutse gufatirwa ku mugore w’abandi, uretse ko we yabikemuranye na nyirurugo wamufashe.

Aya makuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’aho igikorwa cyabereye, anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga, aho buvuga ko uwafashwe yashyikirijwe Polisi ngo inzego zibishinzwe zirebe icyo amategeko avuga.

Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, yabwiye intyoza ko icyo bakoze nk’ubuyobozi aba bombi bashyikirijwe inzego za Polisi mu rwego rwo gutanga Umutekano. Ati“ Icyo twakoze nk’Ubuyobozi bw’Umurenge, twabashyikirije inzego za Polisi kugira ngo dutange umutekano w’Abaturage hanyuma uwaba afitemo inyungu wese kugira ngo atange ikirego”.

Amakuru agera ku intyoza ni uko ibi kugira ngo bijye hanze byaturutse ku kuba uwafatiwe ku mugore utari uwe yananiwe kumvikana mu giciro cy’amafaranga yasabwaga. Amakuru kandi ni uko uyu mugore wari wakiriye uyu mugabo wihaga akabyizi ahatari mukwe nta mugabo w’isezerano mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu muyobozi, abaye uwa Kabiri mu gihe kitagera ku byumweru bibiri ufatiwe ku mugore utari uwe muri aka Karere. Ni nyuma yuko hari Mudugudu mu Murenge wa Kayenzi nawe nyiri urugo yasanze ku mugore we ariko bo bakaba barahise babikemura kuko bafite ibyo bumvikanye mu nyandiko bijyanye n’amafaranga yamuciye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →