Kamonyi-Nyarubaka: Byasabye ko Abapolisi barasa mu kirere ubwo bari basumbirijwe n’abaturage

Ni mu isantere y’ubucuruzi izwi ku izina rya Dubai, Akagari ka Ruyanza, Umurenge wa Nyarubaka, ubwo mu masaha y’ijoro mbere ya saa moya n’igice, Polisi yasanze abaturage mu tubari banywa batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Yabakingiranye ntacyo bavuganye, nyuma bazana imodoka yo kubatwara. Babanje ku kabari kamwe, mu kandi aho bari imbere babona havutse ibibazo bashaka uko bahunga ariko Polisi yari ihageze. Aho gutegereza ko ifungura, bamennye urugi bashaka guhunga, batangiriwe bashaka guhangana. Polisi ibonye bikomeye ihitamo kurasa mu kirere kugira ngo ihoshe ibibazo byari bigeye kuhavuka.

Ibibazo byatangiye ubwo Polisi yageraga muri iyi Santere igasanga abacuruzi b’inzoga n’abanywi barimo imbere mu tubari batubahirije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Nyuma y’uko Polisi ihise ibafungirana nkuko umwe mu bayobozi yabitangarije intyoza.com, haje kuvuka ikibazo babonye imodoka ya Polisi ihageze, ibanza mu kabari kamwe yari yafungiranyemo aba barimo kunywa, mu kugaruka ku ka kabiri abarimo bamena urugi basohoka bashaka guhunga, aribwo basakiranye, bashaka kurwanya Polisi yashakaga kubafata ngo ibatware.

Ku makuru yemezwa na Nyiramana Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu Murenge, aho nawe avuga ko atari ahari ko ari amakuru bamuhaye, avuga ko ubwo Polisi yahageraga, yasanze mu tubari barimo kunywa, ikabafungirana, ikazana imodoka ngo ibatware.

Gitifu, avuga ko Polisi izanye imodoka, bamennye inzugi bashaka guhunga, ariko Polisi nayo ishaka kubafata. Mu kubona ko havutse ibibazo kandi kuhava bigoye, barashe hejuru. Avuga ko nta muturage warashwe. Ahamya kandi ko muri iyi santere izwi nka Dubai ngo hasanzwe hakunda kuba abantu benshi bagendagenda ariko ko urugomo nk’uru rutahasanzwe.

Muri uku gushyamirana na Polisi, bamwe mu baturage bafashwe bapakirwa imodoka ya Polisi bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira ari nayo ishinzwe uyu Murenge kuko ubwawo nta Polisi ihaba. Sitasiyo iba Musambira. Hari amakuru kandi avuga ko hari bamwe mu baturage bakomeretse, ariko bidatewe n’amasasu, harimo n’uwajyanwe kwa muganga ngo yitabweho.

Amakuru agera ku intyoza.com, ni uko ahabereye iki kibazo, Ubuyobozi bw’Akarere na zimwe mu nzego zikorera mu karere zirimo iz’umutekano kuri iki cyumweru hari gahunda yo kujya kuganiriza abaturage bo muri aka gace ku byaraye bibaye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →