Kamonyi-Nyarubaka: Koperative y’abahinzi ba Kawa ihangayikishijwe no kutagira ubwanikiro

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi ba kawa mu murenge wa Nyarubaka, Mutayomba Papias avuga ko babonye umusaruro mwinshi bakabura aho kwanikira, bahitamo kwitabaza ikibuga cy’umupira bakigira ubwanikiro bwa kawa. Hamwe n’abanyamuryango, barasaba ko bafashwa kubona ubwanikiro bityo bikabafasha kubungabunga KAWA.

Abanyamuryango b’iyi Koperative hamwe n’ubuyobozi bwayo, babwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umusaruro bagize wabaye mwinshi bakagorwa no kubona ubwanikiro bwa Kawa baba bamaze gutonora.

Uyu muyobozi wa Koperative, Mutayomba ati” Bitewe naho uruganda rwubatse twagize imbogamizi zuko hari ubwanikiro budahagije kubera n’imiterere yaho ndetse n’umusaruro wabaye mwinshi kubera inama abahinzi bagiriwe zo gukorera kawa bityo bituma tujya kwifashisha ikibuga cy’umupira nyuma yo gutonora iyi kawa”.

Mutayomba, yongeyeho ko kugirango birinde ko umusaruro utazabapfira ubusa hakwiye ubufasha bw’ubuyobozi bakabona ubutaka bugari bwo kubakaho ubwanikiro mu rwego rwo kurinda umusaruro kwangirika.

Yagize ati” Nibyo koko ubona ko umusaruro ugenda wiyongera, ibi rero bituma dutekereza ko twashaka aho kwanikira ikawa. Ntabwo twabyishoboza ahubwo ubuyobozi bukwiye kudufasha kubona aho kwanikira hagezweho kugirango umusaruro utazadupfana kubera kubura aho kwanikira”.

Mujyakera Pascal afite imyaka 55 akaba umuhinzi wa kawa muri uyu murenge, avuga ko bigishijwe gukorera kawa yabo ariko bakwiye gufashwa bakabonerwa ubwanikiro kuko butabonetse ntacyo baba barakoreye.

Yagize ati” Twigishijwe gukorera kawa yacu ndetse tunabasha kubona umusaruro mwinshi ariko turasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona ahantu hisanzuye ho kwanikira umusaruro kuko igihe cyose uzakomeza kwiyongera ushobora kuzadupfira ubusa”.

Mu kibuga cy’umupira niho hahindutse ubwanikiro.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee avuga ko iki kibazo bakizi cyuko umusaruro wabaye mwinshi cyane, ko kandi bakwiye kubyishimira. Gusa avuga ko nk’ubuyobozi batakwemera ko umusaruro wabonetse cyangwa uzaboneka wakwangirika. Ashimangira ko bazakora urugendo bagasura aba bahinzi ba Kawa bakareba icyo bafasha kugira ngo babungabunge uyu musaruro utangirika.

Yagize ati” Turishimye kuko umuhinzi wa kawa muri uyu murenge yejeje umusaruro mwinshi ndetse n’igiciro cy’igitumbwe kiri hejuru, ariko ntabwo tuzarebera ngo umusaruro ubapfane ahubwo tugiye kubasura tuganire turebe niba hari ubutaka bwa Leta twabaha bakabwubakaho ubwanikiro bityo tuzabe twizeye ko igihe umusaruro wakomeza kuboneka utazapfa ubusa bityo abahinzi bacu bakomeze kwiteza imbere”.

Kuri ubu bwanikiro bakoze mu kibuga cy’umupira w’amaguru bahanikira ikawa itonoye n’idatonoye banavuga ko ariyo ihenze kurusha itonoye kuko ikoreshwa mu bintu bitandukanye birimo no gukoramo imiti yifashishwa mu buvuzi bw’indwara zitandukanye.

Na Kawa idatonoye iranikwa.

Iyi koperative y’abahinzi ba kawa igizwe n’abanyamuryango 78 ariko bafite uruganda rutonora ikawa ndetse bakaba bamaze gutonora toni 493 mu gihe bari barateganyije ko muri iyi sizeni bazabasha kubona umusaruro wa toni 500 muri uyu mwaka. Gusa bafite n’ikibazo cy’umuhanda ujya ku ruganda. Igitumbwe cya kawa kiragurwa amafaranga 420 ku kilo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →