Kamonyi: Nyuma y’amatora y’umuryango RPF-Inkotanyi basabwe guca ukubiri n’ikitwa ubunebwe

Depite Rwaka Pierre Claver witabiriye amatora y’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere kuri uyu wa 09 Kamena 2019 yasabye abayitabiriye n’abatowe by’umwihariko gucika ku bunebwe bagashyira imbere ibikorwa by’umuryango.

Depite Rwaka wavuze nk’umushyitsi mukuru nyuma y’igikorwa cy’itora ku banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, yasabye abitabiriye iki gikorwa by’umwihariko abatowe gukora bashishikaye, bagaharanira gukora kurusha ejo hahise.

Ati“ Abatowe uno munsi tugomba kugaragaza ko dushaka impinduka. Tujye twifuza gukora ibyiza biruta ibyo twakoze ejo hahise, kugira ngo ejo hacu heza hazaza hajye buri gihe haruta ejo hacu hahise”.

Depite Rwaka ageza ijambo ku bitabiriye amatora y’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Yasabye abatowe bose kuzirikana no guhora bibuka ko mu karere batowemo ari intumwa za Perezida Paul Kagame we mukuru w’umuryango (Chairperson). Yabasabye kumenya ko aribo jisho rye, aribo bamubereye aho atabasha kuba ari. Yabibukije kandi ko nta gikorwa na kimwe kitabareba.

Yabasabye ati“ Ubu nimwe muyoboye Igihugu, mwigirire icyizere, mubyiyumvemo, mu byishyiremo, mwumve ko kuva uno munsi ari mwebwe muhagarariye Paul Kagame hano. Aho muri, mubyo mushinzwe ni mwe mukwiye kuba ijisho rye”.

Aba nibo bari mu buyobozi bw’Umuryango RPF- Inkotanyi ku rwego rw’Akarere. Kayitesi Alice ntarimo kuko yari yahamagariwe indi mirimo.

Yagize kandi ati“ Tugomba kurwanya ikintu cy’ubunebwe, tugashyira imbere ibikorwa by’umuryango. Nti tukabigire ibya kabiri, nibyo bikwiye kuba ibya mbere. Igikorwa cy’umuryango nicyo gikwiye kuba icyambere kugira ngo twubake iki gihugu. Ntabwo dushobora kucyubaka tugisiganira abandi”. Yabasabye kumanuka hasi ku mudugudu, Utugari n’Imirenge bagakora bagamije gushyira Kamonyi ku isonga.

Kayitesi Alice ( Mukazi gasanzwe niwe Mayor wa Kamonyi), niwe watorewe kuyobora Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka kamonyi. Yijeje abamutoye ubwo yabasabaga amajwi ko yifitemo ubushake n’urukundo rw’umuryango muri we. Ko yiteguye kuwukorera no gufatanya n’abandi kuwugeza aheza kurushaho.

Alice Kayitesi ubwo yari imbere y’imbaga y’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi abasaba amajwi.

Yagize ati “ Tuzafatanya kwagura Umuryango dukundisha Abanyarwanda bose Umuryango kandi tubashishikariza kuba abanyamuryango. Tuzafatanya kandi kwitabira nk’Abanyamuryango kuba intangarugero no kuba Nyambere muri gahunda zose za Leta, nk’uko Umuryango ariwo uyoboye Guverinoma”.

Yakomeje ati“ Tuzagera kuri byinshi kurutaho, kandi tuzaharanira ko umuryango waguka kandi ugakora neza cyane kurushaho ku rwego rw’Umudugudu kuko arirwo rwego Abanyarwanda twese dutuyeho”.

Abatorewe guharararira urugaga rw’Abagore mu muryango RPF-Inkotanyi mu karere.

Amatora y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 700 aho batoye Komite Nyobozi ihagarariye Umuryango ku rwego rw’Akarere, hakanatorwa abahagarariye inzego z’urubyiruko n’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Abatorewe guhagararira urugaga rw’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere.

 

Akanyamuneza kari kose kubitabiriye amatora y’Umuryango RPF-Inkotanyi.

 

Azwi cyane ku izina rya Bigudi, niwe wamamaje Kayitesi Alice ku mwanya wa ChairPerson. Ntacyo wamunenga ku myambarire nk’umunyamuryango uberewe.

 

Mu matora hagati banyuzagamo bagakata umuziki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →