Kamonyi: Nyuma y’imyaka 25 barakingingira abaturanyi kubaha amakuru y’abantu 11 biciwe ku gasozi batuyeho

Imiryango ya Gakuba Frederic, Rwabikumba Dismas, Rukumbiri Faustin na Ruzigaminturo Anastase, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ituye mu Mudugudu wa Gihogwe, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Musambira yibutse ababo 46 bishwe muri Jenoside. Mubishwe hari 11 baburiwe irengero ariko bataniciwe ahandi hatari aho bari batuye. Barakingingira abaturanyi kubaha amakuru ariko biracyari ingorabahizi nyuma y’imyaka 25 ishize.

Mu kwibuka aba bantu 46 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarutswe ku nzira y’umusaraba abishwe banyujijwemo ariko kandi hanagarukwa ku kuba nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye bakingingira abaturanyi b’abishwe kubaha amakuru bakaba bakinangiye imitima kandi ibyakozwe byarakozwe ku manywa y’ihangu bigakorerwa ku gasozi kagituyeho abaturanyi na n’ubu bagihari.

Murenzi Pacific, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi akaba n’umwe mubagize iyi miryango yiciwe abantu barimo aba 11 baburiwe irengero, yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka ko kutabona amakuru kandi abakayatanze bahari ari kimwe mu bibazo bikibangamiye abarokotse Jenoside i Gihogwe ariko kandi bikaba n’ikita rusange ku bandi batabona amakuru y’ababo bishwe nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Ati ” Abantu 11 baguye muri uyu Mudugudu wa Gihogwe, kuri uyu musozi twese dutuyeho ubwabyo ni agahinda. Tuze gufata umwanya rero kuri rwa rugamba tumazeho imyaka 25 dutekereze tuvuge ngo ariko birakwiye ko abantu tubwizanya ukuri. Kubwizanya ukuri kwa mbere rero nibyo bishobora kuzakomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda cyane cyane hano ku musozi iwacu”.

Murenzi avuga ko mu rwego rwo gushaka kubana neza n’abaturanyi ndetse no gufatanya mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bahisemo, abiciwe ababo i Gihogwe bababariye ababiciye, banga kubishyuza kugeza no kubabarira utarasabye imbabazi hagamijwe kwereka ababiciye ko icyo bifuza ari umubano mwiza no gufatanya kwiyubaka no kubaka Igihugu. Gusa avuga ko uko imyaka ishira basanga Abanyagihogwe nabo hari icyo bakwiye kwigomwa.

Ati ” Numva n’Abanyagihogwe bagira icyo bigomwa, bakagira icyo bigomwa bakavuga bati mu by’ukuri twarinangiye bihagije, ariko ejo ukagenda ugiye nko gusaba Gitifu wa Gihogwe Serivise, ugahita ujugunyayo nk’agapapuro ( utanga amakuru) waba utanze umusanzu ukomeye kandi ntawe uzamenya ko ari wowe wabyanditse. Abantu mu by’ukuri bajugunywe hirya aha mu miringoti ariko ugasanga uwarokotse Jenoside aratera intambwe kugira ngo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Igihugu cyatangiye tujyanemo ariko abaturanyi hakaba natwe icyo tutarigomwa. Nagirango rero mbasabe ubutaha ubwo tuzagaruka aha n’abashyitsi bazaba batugendereye bazaze basange hari intambwe twateye kandi mu by’ukuri hari ikizaba gikozwe gikomeye mu mutima wawe cyomora ibikomere mu mitima y’ababuze ababo ariko n’imbere y’Imana ishobora byose”.

Muvunyi Etienne wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi yagarutse kubakinangiye ku kugaragaza amakuru, asaba ko aba baturanyi bakwiye gutera intambwe kuko abiciwe ntacyo batakoze ngo bababanire neza mu myaka 25 ishize.

Ati ” Nisabire Abanyagihogwe, hari ibyo mukomeza kubazwa cyangwa gusabwa ubundi byakabaye ari umukoro tubasigira muri uyu mwaka y’uko nibura mutera intambwe mukazagira amagambo mutangaza ahumuriza abacitse ku icumu bo kuri uyu musozi. Ni ubutumwa kandi ni n’umukoro kubera y’uko kubibazwa inshuro nyinshi nta gikorwa nabyo bigira icyo bisobanuye. Muramutse mwicaye twazashimishwa n’uko umwaka utaha hari amakuru meza mwatugezaho. Turabizi nti mushobora kutugarurira abo twibuka bari bazima ariko muramutse munerekanye aho imibiri yabo iri igashyingurwa hari indi ntambwe mwaba mufashije muri rwa rugendo rwo gukomeza kwiyubaka”.

Muvunyi Etienne wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.

Depite Kamanzi Ernest wari umushyitsi mukuru yabwiye Abanyagihogwe ko kwibuka Jenoside ari no kwibuka inabi yari yarimitswe muri iki gihugu, bakazirikana ko nk’Abanyarwanda hari intambwe bateye yo kwimika ineza aho kwimika inabi, bakazirikana ko hari ubuyobozi bubi bwacuze umugambi wa Jenoside wahitanye abatutsi basaga Miliyoni bakabaye uyu munsi hari icyo bakorera igihugu.

Yasabye Abanyagihogwe kuzirikana urukundo n’umubano mwiza wabarangaga nk’abaturanyi ariko kandi bagashyira ukuvugisha ukuri imbere bagaragaza aho abishwe biciwe n’aho bashyizwe.

Depite Kamanzi Ernest/ umushyitsi mukuru.

Ati ” Abishwe ntabwo babanaga natwe gusa, babanaga n’abavandimwe n’abaturanyi hano bakomeje gusabwa ko bagaragaza aho abishwe bajugunywe igihe bicwaga. Ntabwo twakabaye tubisaba, bakabaye bumva ko ari inshingano zabo kuko abo ni abishwe ku manywa abantu bareba, nibaza ko rero aho bajugunywe hari abazi aho bari. Twibaza ko iyo nshingano mutakagombye gukomeza kuyisabwa, ahubwo mwakabaye mwumvako mukwiye kudufasha ariko kandi namwe mwifasha kuko ni urugendo rwiza rwo gukomeza kubaka bwa bumwe n’ubwiyunge twatangiye mu gihugu cyacu”.

Karangwa Ephraim, umwe mubafite abiciwe aha i Gihogwe asanga Abanyagihogwe badashaka gugaragaza ukuri kandi bagufite kuko irengero ry’abishwe barizi neza. Gusa asanga uko bazagenda baganirizwa, bahendahendwa amaherezo bazagera aho bagatobora ukuri kukamenyekana. Asanga kandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ikiri urugendo rurerure mu gihe abarokotse bagaragaza intambwe yo gushaka kubana n’ababiciye ariko bamwe muri bo bakaba bakinangiye imitima.

Ni kunshuro ya Gatatu iyi miryango itegura iki gikorwa cyo kwibuka abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abanyagihogwe bitabiriyi iyi gahunda yo kwibuka abari abaturanyi, inshuti n’abavamdimwe bari mbarwa.

Umwe mu bavukiye kuri uyu musozi wa Gihogwe yabwiye intyoza.com ko nubwo Jenoside yabaye ariho ari, ngo yari arwaye nta makuru azi. Avuga ko Jenoside yarangiye ari muzima akaza guhunga akanahunguka ariko ngo iby’amakuru y’abishwe, ababishe n’aho bajugunywe ntabyo azi. Avuga ko kuba amakiru nkaya adatangwa kandi abantu bayazi ari kimwe mu bibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, akavuga ko kwigisha bikwiye gushyirwamo imbaraga abantu bakazagera aho babohoka bakabugisha ukuri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →