Kamonyi: Nyuma y’uko abagabo 5 bakuwe munda y’isi ari bazima, abanyabirombe bahawe ubutumwa bukakaye

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere babwiwe ko kutubahiriza amategeko n’amabwiriza mu bucukuzi kwa bamwe kugiye kugira bamwe bashyikirizwa RIB, nayo ikaberekeza aho bakwiye kuba. Itegeko rigiye kuza ridaherekejwe n’amagambo aryohereye, ahubwo rishyirwa mu bikorwa ku batabashije kuryubaha. Amazi si yayandi, amagambo ngo arangiranye na 2018.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yaburiye abacukuzi n’abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ko igihe cy’amagambo aryohereye kirangiranye n’umwaka wa 2018, ko umwaka wa 2019 ari ugutangira guha itegeko rirebana n’ubucukuzi agaciro.

Mu magambo ye ubwo yabwiraga aba bacukuzi, yagize ati” Igihe cyo kwigisha kirangiranye n’umwaka wa 2018, mwitegure ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko. Musome icyo amategeko abasaba mbere y’uko mwinjira mu mwaka wa 2019, mwubahirize ibyo musabwa. Amagambo meza nk’ayo gusaba umugeni twarayavuze, ariko igihe kirageze ngo itegeko rikore igikwiye.”

Ubuyobozi buganira n’abanyabirombe n’abacukuzi.

Yakomeje ati” Dukore ubucukuzi muri kamonyi, nubwo tukiri muri gakondo ariko ibaye ikozwe neza ishobora gutanga umusaruro, ariko ikozwe nabi ituma abantu barara bahagaze. Gushaka amafaranga wangiza ibyo twagezeho bizagenda bite!? Ibirombe byanyu, ubuze ayo kunywera arabyuka ati ngiye mubirombe! Mushake indani zifite ibyangombwa byujuje ibisabwa. Abashaka amafaranga barohereza ubuzima bw’umunyarwanda aho nabo ubwabo badashobora kwinjira kandi bazi neza ko bashobora kuhasiga ubuzima, kuki utuma umunyarwanda wundi ajyamo”?

Tuyizere, yasabye abacukuzi bose kimwe n’abafatanya nabo kubahiriza no kubaha amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi mu birombe n’ahandi. Yabibukije ko bakwiye kugira abashinzwe umutekano ba b’abanyamwuga, ko bidakwiye kwishimira gusarura amafaranga ukiyibagiza umutekano w’aho uyakura.

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano zacyo bawiye abakora ubucukuzi ko barambiwe ubucukuzi butubahirije amategeko, ko bavuze, bigishije, ko igisigaye ari ukumanukana n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, bugakora igikwiye, bityo ibirombe bigahabwa ababishoboye.

Abacukuzi n’abanyabirombe batandukanye.

Abacukuzi bari muri iyi nama, benshi mu bafashe ijambo bavuze ko bagiye kugerageza kubahiriza amategeko, ko bashaka ubufatanye bubabashisha kugera ku musaruro bakeneye. Basabye kandi amahugurwa no gukora ingendo shuri ahari ubucukuzi bukora neza. Gusa bibukijwe ko byinshi mubyo bashaka biri mu dutabo bahawe nubwo bamwe batadusoma ahubwo bakagira ibindi bisomera( havugwaga inzoga).

Itegeko No 58 /2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri hari ingingo yakanze abatari bake mu bacukuzi. Ni ivuga ko mu gihe byateje urupfu ( ubucukuzi) igihano kiba mu gifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko itarenga 10 ndetse n’ihazabu itari munsi ya Miliyoni 5 ariko itarenga Miliyoni 10, basobanuriwe ko ibi bihano byombi nta gisiga ikindi.

Abanyabirombe n’abacukuzi muri rusange b’amabuye y’agaciro babwiwe ko iby’akamenyero ko gukorera mu kajagari bakwiye kubitera umugongo, bakabireka. Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko henshi muhasuwe hatujuje ibisabwa, bisobanuye ko niba ibyavuzwe ari ukuri, abagiye kuzira ubucukuzi butubahirije amategeko n’amabwiriza ari benshi.

Nyiri ikirombe giherutse kugwira abantu batanu ariko bagakurwamo ari bazima nyuma y’amasaha asaga 27, yabwiye ubuyobozi n’abitabiriye inama ko abo cyagwiriye ari abahebyi( abiba amabuye Kampanyi itabazi). Ibi bitandukanye n’amakuru agera ku intyoza.com ndetse amwe tugishakira ibihamya kuko abaturage ubwo aba bantu bakurwagamo bavuze ko aba bagabo bari basanzwe bakorera mu kirombe cyabagwiriye.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ikorerwamo ubucukuzi bari bitabiriye ibiganiro.

Urwitwazo rw’abatari bake mu banyabirombe n’abacukuzi mu gihe habaye impanuka ndetse babifashijwemo na bamwe mu bakozi b’inzego zitandukanye, binaherekezwa akenshi na Raporo zikorwa kuko abagwiriwe n’ikirombe baba hari ibyo batujurijwe n’abo bakorera, batwererwa ko ari abahebyi kugira ngo Nyiri ukubakoresha adakurikiranwa n’amategeko( bahitamo kubita abahebyi cyagwa abajura).

Soma inkuru ifitanye isano n’iyi hano: http://www.intyoza.com/kamonyi-abantu-5-bari-bamaze-amasaha-asaga-27-munda-yisi-bakuwemo-ari-bazima/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →