• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi: Polisi ikomeje guhiga bukware abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge

Umwanditsi
August 16, 2016

Abakora, abacuruza bakanakoresha ibiyobyabwenge mu karere ka kamonyi, bakomeje guhigwa bukware na Polisi ngo bashyirwe imbere y’amategeko ku bw’ibikorwa bakora bitemewe n’amategeko.

Mu gikorwa cyo guhangana no kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, ikomeje umukwabu wo guhiga bukware abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge muri aka karere.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Kanama 2016, mu murenge wa Nyarubaka akagari ka Kambyeyi umudugudu wa Kabungo, ku mugabo witwa Kayitare Deny hafatiwe amajerekani umunani ya Milase ikorwamo kanyanga hanafatirwa bimwe mubikoresho yifashisha akora iyi nzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge kubutaka bw’u Rwanda.

Aya ni amwe mu mashashe arimo kanyanga yafashwe, ayo mafaranga ni ayagurwaga kanyanga gusa yo ntari mubyangijwe.
Aya ni amwe mu mashashe arimo kanyanga yafashwe, ayo mafaranga ni ayagurwaga kanyanga, gusa yo ntari mubyangijwe.

Polisi, ntabwo yabashije guta muri yombi uyu mugabo Kayitare yahigaga kuko yayicitse agatoroka, uretse uyu mugabo kandi, Polisi yafashe Kanyanga amashahse  atanu kuwitwa Mugabe Charles ariko basanga izindi yaraye azigurishije, uyu nawe ntibabashije kumuta muriyombi kuko yabatorotse.

Abaturage bari ahakorewe igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bareba nyuma baganiriye na Polisi.
Abaturage bari ahakorewe igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bareba nyuma baganiriye na Polisi.

Nyuma y’igikorwa cy’umukwabu cyari kimaze kuba cyo guhiga abakora ibi bikorwa byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge nubwo batabashije guta muri yombi ababikora, Polisi yamennye ibyafashwe abaturage bareba iboneraho no kubigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, irabaganiriza ibakangurira kujya batanga amakuru kubantu babikora cyangwa aho bikorerwa, inabasaba kubyirinda kuko byangiza ubuzima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga