Kamonyi-Rugalika: Iyo ukorera mu biro byiza n’Umutima uba mwiza na Serivise igenda neza-Meya Tuyizere

Mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 27, mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka kamonyi hatashywe ibiro bishya by’Umurenge byuzuye bitwaye asaga Miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi n’Abakozi bose mu Murenge basabwe kumenya ko gukorera ahantu heza bizirana na Serivise mbi ndetse n’imikorere itanoze. Iyi nyubako ngo imaze gutuma abaturage n’ubuyobozi biyumvanamo.

Mu gutaha ku mugaragaro iyi nyubako, Meya Tuyizere Thaddee yavuze ko ari byo biro byiza nyuma y’iby’Akarere, ariko ko n’ahandi hari gutekerezwaho. Avuga ko iki gikorwa cyo gutaha iyi nyubako cyabaye mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19. Asaba abagiye gukorera muri ibi biro bishya kwita cyane ku muturage na Serivise.

Ati“ Buriya iyo ukorera mu biro byiza n’umutima uba mwiza na Serivise igenda neza uko byagenda kose. Aho ukorera hatuma ugira icyo ukora kizima”. Akomeza avuga ko mu gutaha ibi biro ari no mu buryo bwo kwifurizanya Umunsi mukuru mwiza wo Kwibohora. Yibutsa ko uyu munsi ubaye mu buryo budasanzwe kubera Covid-19, agasaba ko ubufatanye bw’Ubuyobozi n’abaturage bukwiye gushyirwa imbere hagamijwe gukomeza gushimangira “Ukwibohora”.

Meya Tuyizere, Avuga ko hari ibikorwa byinshi birimo ikigo Nderabuzima, Umuhanda wa Kaburimbo ugana ku Bitaro by’Amaso, Amashuri yuzuye, Amazi n’ibindi byagombaga gutahwa ariko ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 bikaba bisaba ko habaho kwitwararika. Avuga ko basabye Imirenge aho ibyo bikorwa biri kureba aho bishoboka hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo bakaba babitaha.

Mayor Tuyizere mu biro by’Umuyobozi w’Umurenge.

Gusa yizeza ko ngo iki cyorezo ni gicogora bazabitaha n’abaturage bose bahari bakabyishimira. Ashimangira ko Kwibohora binasobanuye kugenda abantu bagana aheza kandi mu ngeri zitandukanye, ko kandi ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul aribwo shingiro rya byose mu cyerecyezo kigana aheza.

Umuturage wari uhagarariye abandi, yavuze ko bishimiye ibiro bahawe, yizeza ubufatanye. Ati“ Turishimye uyu munsi by’ikirenga, dushimishijwe n’iyi nyubako y’Umurenge. Iyo turebye ikitwaga inyubako y’Ibiro by’Umurenge aho wakoreraga, rwose byarimo ikibazo ku buryo abaturage kuza ku murenge wasangaga bavuga ngo “Nje kwicwa n’izuba, nje kubyigana inyuma y’urugi, noneho ndahava ryari, mbese harimo ingorane zirandukanye. No mu bakozi wasangaga hari uza agahitamo kujya gukorera hanze ( Field) kubera ko aho yashakaga gukorera bahamutanze (ubuto bw’inyubako)”.

Mu biro kwa Gitifu.

Ashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ndetse n’Akarere kuba babafashije kubona Ibiro by’Umurenge bisobanutse, akizeza ubufatanye n’abaturage mu kwiteza imbere no gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byiza avuga ko aribyo musaruro mwiza wo Kwibohora. Yizeza ko ni bahabwa Serivise nziza nabo nk’abaturage bazitanga mu bibareba.

Ntampaka Jean Bosco, umwe mu baturage bari baratangiye we na bagenzi be kwishakamo ibisubizo, bakusanya ibikoresho gahoro gahoro ngo baziyubakire Umurenge mbere ko Akarere kabagoboka, avuga ko bari barambiwe kugira inyubako itajyanye n’icyerekezo, idaha abakozi n’abaturage kwisanzura, kuko ngo ari abakozi bakoreraga ahantu hatoya, bamwe ugasanga bagiye mu baturage kubera kubura aho bakorera, umuturage yaza akabura umukozi, hakaba kandi n’ubwo umuturage aza imvura yagwa ikamunyagira ari ku Murenge cyangwa se akicwa n’Izuba.

Izi nyubako zose no nshya.

Ashimangira ko nyuma yo gutambagira iyi nyubako, yasanze izafasha mu gukemura ibibazo byinshi byatumaga umuturage atabona Serivise nziza, igafasha mu kwisanzura kw’abakozi kuko ubu buri wese afite ibiro bye kandi byisanzuye, ikagira icyumba( Salle ) gihagije umuturage aza akaruhukiramo ategereje guhabwa Serivise yamuzanye n’ibindi.

Umurenge mu Nyubako ishaje yabaye Amateka. Abaturage bavuga ko bari baragowe!

Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika ashimangira ko kubona ibiro by’umurenge byiza bijyanye n’icyerekezo, bakaba babitashye ari ibyishimo bijyanye n’iby’umunsi mukuru wo Kwibohora. Avuga ko ku baturage bagize inyungu nyinshi kuko uretse no kuba ibyari ibibazo muri Serivise n’ibindi byavuzwe hejuru bigiye kuba amateka, ngo babonyemo akazi kabafashije kubona amafaranga binjiriza imiryango yabo, biteza imbere mu buryo butandukanye.

Gitifu Umugiraneza, avuga ko ubwiza bw’inyubako bugomba kujyana na Serivise nziza no gukorera hamwe n’abaturage, ko kandi byatangiye. Ati “ Mu by’ukuri byaranatangiye kuko hari ibikorwa byajyaga bigorana, wabonaga ko bikoreka bigoranye. Tumaze kubona uko twisanzuye no kugenda tuganira n’abaturage, nabo banyuzamo bakabona ibikorwa birimo bikorwa nk’uyu Murenge, twatangiye kujya tuvuga rumwe, twababwira gahunda bakumva ko zibafitiye akamaro na cyane ko twatangiye tuzi ko tugiye kubikora mu buryo buciriritse( kubaka Umurenge), hanyuma bakabona tubikoze mu buryo bugezweho, bahita rwose bumva ko n’ibindi byose twabikora. Ubu n’izindi gahunda tuzirimo neza nabo kandi dufite ibimenyetso ko ari ukubera iyi Nyubako”.

Gitifu Umugiraneza.

Iyi Nyubako nshya y’Umurenge wa Rugalika yatashwe, hari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, hari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Ukuriye DASSO mu karere, Abaturage batatu n’undi muyobozi umwe wo mu nzego z’Umutekano. Byose byari mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko hifujwe ko igihe hazabonekera agahenge, abaturage bose bazashaka uko bataha ibi biro ku mugaragaro, bakishima.

Ahakirirwa abaturage(Salle).
Ubwiherero bwo hanze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →